Abdul Rwatubyaye yatsinze igitego cye cya mbere maze agitura umukunzi we (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda ukinira ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, Abdul Rwatubyaye, mu mpera z'icyumweru gishize yatsindiye iyi kipe igitego cye cya mbere maze ahita agitura umukunzi we, Hamida, udahwema kumutera imbaraga zo gukora cyane.

Ni mu mukino wabaye ku wa gatangatu tariki ya 20 Werurwe 2021 wari wahiye ikipe ya FC Shkupi yari yasuye Sileks ukaza kurangira ari ibitego 3 bya FC Shkupi kuri 1 cya Sileks. Rwatubyaye niwe watsindiye iyi kipe igitego cya mbere ku munota wa 34 yishyura icyo Sileks yari yabatsinze, kikaba cyari n'igitego cye cya mbere muri iyi kipe kuva yayigeramo.

Nyuma yo gutsinda iki gitego akaba yarahise agitura umukunzi we Hamida ku bwo kuba buri gihe amutera imbaraga zo gukora cyane.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Rwatubyaye yagize ati 'first one in the book 🥶this one for you Hamida Abdul for motivating me and keep letting me believe in my self #mambamentality #shark 🦈 🦈 GOE #Fcshkupi'. Ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo 'icya mbere mu gitabo, iki ni cyawe Hamida Abdul ku bwo kuntera imbaraga zo gukora cyane no gutuma nkomeza kwiyizera'.

 

Rwatubyaye niwe watsindiye FC Shkupi igitego cya mbere

 

Hamida, umukunzi wa Rwatubyaye

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/abdul-rwatubyaye-yatsinze-igitego-cye-cya-mbere-maze-agitura-umukunzi-we-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)