Umukobwa yafashwe yibye umukunzi we Telefone ihenze n'ibintu byo mu nzu yiregura avuga ko amaze imyaka 2 amusambanya ntamuhe n'itike 'Ticket' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mugihugu cya Kenya, mu majyepfo y'umujyi wa Nairobi, mu byumweru bibiri bishize.

Uyu mukobwa wagejejwe imbere y'urukiko,yashinjwaga kuba yari afite ibintu byibwe harimo n'inikoresho byo mu nzu yafatanwe.

Wangui yitabye umucamanza mukuru wa Makadara, Angelo Kithinji, yemeye ibyaha kandi yemeza ko urega, Eric Basweti, mu byukuri ari umukunzi we ndetse ahamya ko bamaranye imyaka irenga ibiri.

Wangui yabwiye urukiko ko yavuye i Nakuru yerekeza i Nairobi kureba umukunzi we nkuko byari bisanzwe bikorwa, ariko ngo yagiye yafashe umwanzuro ko natamuha itike, aribushake ibyo atwara agakuramo amafaranga yo kujya ategesha aje kumureba.

Uyu mukobwa yakomeje avugako, mu myaka 2 yose yakundanye n'uyu musore, ngo yagiye amubeshya ko amuha itike ariko yajya gutaha ntayimuhe akaba aribyo byamuteye umujinya agahitamo kumwiba.

Eric yabwiye urukiko ko ku munsi uyu mukobwa yaje kumusuraho, yagiye mu bwiherero maze amaze kwiyuhagira, asanga terefone ze ebyiri zabuze n'ibindi bikoresho birimo televiziyo na radio nta bihari.

Amaze kureba hirya no hino mu nzu, amenya ko umukunzi we yamaze kugenda atabimumenyesheje.

Uyu musore avugako, yihutiye kujya mu iduka rya Safaricom kugira ngo asimbure umurongo we nibwo yaje kubona ko Wangui yamaze kohereza amafaranga muri terefone ye igendanwa angana na Sh 40,300 ku murongo utandukanye nuwo asanzwe akoresha.

Yabimenyesheje abapolisi, bituma atabwa muri yombi.

Umucamanza yarekuye Wangui atanze ingwate ya Sh 50.000 maze ategeka urubanza ruzakomeza ku ya 6 Mata.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umukobwa-yafashwe-yibye-umukunzi-we-telefone-ihenze-n-ibintu-byo-mu-nzu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)