Umukecuru wabyaye impanga ku myaka 73 yahishuye byinshi kuri iki gitangaza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukecuru witwa Yerrametti Mangayamma wo mu gihugu cy'Ubuhinde yaciye ibintu hirya no hino ku isi ubwo yabyaraga abakobwa 2 b'impanga ku myaka 73 muri 2019.

Uyu mukecuru n'umugabo we wapfuye witwa Raja,bari baramaze kwiyakira ariko nyuma baza kumenya ko hari uburyo bwo kuba umuntu yabyara hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga barabukoresha ku bw'amahirwe arabyara.

Uyu mukecuru wakoze agashya ko kuba umuntu wa mbere ku isi wabyaye akuze cyane nubwo nyuma y'iminsi mike umugabo we yaje gupfa.

Uyu mukecuru wabyaye abana b'impanga akabita Rama Tulasi na Uma Tulasi,atuye ahitwa Andhra Pradesh mu Buhinde.

Uyu mukecuru yagize ati 'Iyo nagendaga mu muhanda mpetse abana banjye b'impanga numvaga arinjye mugore wishimye kurusha abandi bose ku isi.Abantu benshi ntibahagarika kunyitegereza cyane.Ku myaka 73 nari nzi ibyo barebaga,umukecuru wabyaye akuze cyane.Nubwo kunyitegereza byambangamiraga ariko ntibyishe umunezero wanjye.

Nashyingiranywe n'umugabo wanjye wari umuhinzi Yerramatti Raja Rao,muri 1962,ubwo nari mfite imyaka 16 we afite 25.Twakundanye vuba.Twifuzaga abana kandi nari nzi ko bizakunda vuba ariko ntinabashije gutwita.

Mu myaka myinshi twisuzumishije kenshi ku baganga b'inzobere batandukanye,nywa imiti myinshi ariko ntibyakunda.Ubwo nari mfite imyaka 40 muri 1986 naracuze birambabaza.Numvise ari nk'urugi rwifunze.Twifuzaga gushaka umwana turera ariko ntitwabikoze.

Abaturanyi banyitaga 'ingumba'bakanegura cyane ndi kubumva ndetse bagasaba umugabo wanjye gushaka undi mugore ariko umugabo wanjye yambwiraga ko nta wundi mugore akunda.

Mu mpeshyi ya 2018 ubwo nari mfite imyaka 72,numvise umugore uri mu myaka 30 iwacu yarabyaye akoresheje uburyo bwa IVF.Ntabwo nahise mbyumva ntangira gushaka byinshi birenze.Kubera ko yari azi ko nshaka umwana cyane yaragiye ambariza byose.Nubwo IVF yari igoye ariko niyemeje kugerageza.

Mu Ugushyingo uwo mwaka,nahawe gahunda na Dr Umashankar Sanakkayala.Yari azi ko mfite imyaka nka 50 ariko mubwiye imyaka yanjye yaratunguwe.Yankoreye ibizamini by'ubuzima,anareba ko umutima wanjye umeze neza asanga mfite ubuzima bwiza.

Nararize ubwo numvaga ko nshobora gutwita.Kuvurwa byari bihenze kuko byasabaga kwishyura amapawundi 660 ku nshuro imwe ariko twari twarizigamiye amafaranga.

Ntabwo nari ngifite intanga ariko hari umugore wayimpaye ihura n'iy'umugabo wanjye bibyara igi ryavamo umwana.Ubuvuzi bwari bugoye,nahoraga naniwe kandi mfite ubushyuhe bwinshi.Ibintu byarakunze muri Mutarama 2019 bambwira ko ntwite.

Njye n'umugabo wanjye twarishimye cyane.Abaturanyi batubwiraga ko nakoze ikosa ryo kubyemera ko nshobora gupfa ntarabyara cyangwa ngapfa ntareze abana.

Ubwo nari maze amezi 3 ntwite,muganga yambwiye ko ntwite impanga.Numvise ari igitangaza.Gutwita byarambabazaga ariko narihanganye gusa nishimiye ko nta bindi bibazo nagize .

Kuwa 05 Nzeri 2019,abakobwa banjye 2 baravutse mbazwe.Twabise Rama Tulasi na Uma Tulasi.Kubaterura bwa mbere byaranshimishije.Twamaze mu bitaro ibyumweru 2 dutegereje ko bagira ubuzima bwiza ariko byarangiye dutashye.

Muganga yantegetse kutabonsa kuko byari gutera ikibazo ubuzima bwanjye.Nabahaye amata barakura.Umugabo wanjye yamfashije uko bishoboka ndyoherwa no kuba umubyeyi.'

Uyu mugore yavuze ko umugabo we Yapfuye mu Ukwakira 2020 azize umutima afite imyaka 84.Umugabo we yamaze ibyumweru 13 gusa ari kumwe n'izi mpanga ze.
Uyu mugore yavuze ko arajwe ishinga no kubona abana be bombi bakura ndetse yanahisemo umwe mu bagize umuryango we uzabasigarana ubwo azaba apfuye.





Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukecuru-wabyaye-impanga-ku-myaka-73-yahishuye-byinshi-kuri-iki-gitangaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)