Umuhanzi Rayvanny yicishije bugufi bikomeye imbere y'umukunzi wa Harmonize – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi ukomeye muri Tanzaniya, Rayvanny yicishije bugufi imbere y'umukunzi mushya wa Harmonize, maze amusaba imbabazi nyuma y'amashusho yagiye hanze mu minsi ishize uyu muhanzi asomana n'umwana wuyu mugore ,utaruzuza imyaka y'ubukure.

Ubusanzwe uyu mukunzi mushya wa Harmonize, Kajala Masanja afite umukobwa uri munsi y'imyaka y'ubukure,ibyo kumusoma rero ntibyari byakiriwe neza n'abakurikiranira hafi ubuzima bw'aba bahanzi bombi ndetse n'umukinnyi wa filimi Kajala Masanja uri mu munyenga w'urukundo n'umuhanzi Harmonize, byavuzwe ko Rayvanny yagaragaje ubukure nyuma yo gusaba imbabazi kubera kwamamaza amashusho asomana na Paula umukobwa wa Kajala.

Rayvanny abinyujije kuri Instagram akaba yasabye imbabazi zibyo yakoze byose.Yagize ati:'rimwe na rimwe muri iyi si, dukora ibintu tubona ko ari byiza mu maso yacu cyangwa ari ubwana, twiyibagije ko hari abo bishobora kwangiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi, reka mfate uyu mwanya nsabe imbabazi Kajala Frida n'abandi babyeyi bose nakomerekeje'.

Usibye kuba Raymond Shaban Mwakyusa wamamaye nka Rayvanny yasabye imbabazi Paula na mama we Kajala Frida yanashimiwe kuba yatekereje ku bandi babyeyi bakomerekejwe n'isakazamashusho ritavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umuhanzi-rayvanny-yicishije-bugufi-bikomeye-imbere-yumukunzi-wa-harmonize/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)