Umugore w'umuraperi Riderman mu magambo asize umunyu yamwifurije isabukuru nziza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Agasaro Nadia akaba umugore w'umuraperi nyarwanda ukomeye, Gatsinzi Emery[Riderman], yamuhundagajeho imitoma ku munsi we w'amavuko.

Buri tariki ya 10 Werurwe 2021, Riderman yizihiza isabukuru y'Amavuko. Kuri iyi nshuro arizihiza isabukuru y'imyaka 35.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Agasaro Nadia yashimiye Imana yamuhaye umugabo mwiza nka Riderman, avuga ko ntacyo yabona yakwitura ababyeyi bamubyaye.

Ati"Imana yarakoze kundemera umugabo wuje urukundo, ubuhanga, kubaha Imana n'ubwitonzi(...) Ababyeyi bawe Ntacyo nabona mbitura kuri uyu munsi bibarutseho umunezero wanjye, inshuti magara yanjye, urukundo rw'ubuzima bwanjye, papa w'abacu kuko ntacyo nabinganya."

Yakomeje avuga ko amukunda bitagira urugero kuko ari umugabo mwiza buri mugore yakwifuza mu buzima bwe.

Ati"Ndabashimira byimazeyo. Ndagukunda bitagira ingano, ubuso, uburebure cyangwa ubugari. Ndagukunda. Reka ngushimire nivuye inyuma kuko hejuru yo kuba umugabo mwiza uri umubyeyi buri mwana yakwifuza kugira. Imana ijye iguhozaho imigisha yayo.'

Muri 2015 nibwo Riderman na Agasoro Nadia basezeranye kubana akaramata, hari nyuma y'umwaka umwe bakundana ariko bakaba bari baziranye kuva muri 2012. Imyaka irakabaka 6 bari kumwe, bamaze kubyarana umwana umwe w'umuhungu.

Agasaro Nadia avuga ko ari umugisha kuba abana na Riderman



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-w-umuraperi-riderman-mu-magambo-asize-umunyu-yamwifurije-isabukuru-nziza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)