Uko inka imwe yatumye Murekatete ava mu cyiciro cya mbere akagera mu cya gatatu cy’ubudehe -

webrwanda
0

Uyu mubyeyi ufite abana icumi, atuye mu Mudugudu w’Urubiri mu Kagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo. Kuri ubu amaze kugura imirima itanu irimo n’ihinzemo ikawa, afite inzu abamo n’indi ari kubaka byose akavuga ko yabibonye nyuma yo korozwa inka.

Ni kenshi cyane abaturage bahabwa inka bamwe zikabafasha mu kwiteza imbere abandi ugasanga ntibavuye mu cyiciro babarizwagamo. Kuri Murekatete ni urugero rwiza rwo kwigiraho uburyo inka imwe ishobora gutuma utera imbere ukagera aho ugura amasambu, ukarihirira abana amashuri mu mafaranga umuntu akura kuri ya nka.

Uyu mugore wabyaye abana icumi avuga ko abana batanu be ba mbere babayeho mu buzima bubi bitewe nuko yari umukene ubarizwa mu cyiciro cya mbere, abandi batanu ba nyuma ngo yabashije kubishyurira amashuri bariga bararangiza banabona akazi, akavuga ko byose abikesha inka imwe yahawe muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Kagame.

Iyo uganira na Murekatete ubona ari umugore wifitiye icyizere bitewe nuko ngo kuri ubu yinjiza amafaranga menshi akura mu mata, mu ikawa ndetse no mu gusarura imyaka yiganjemo ibigori n’ibishyimbo byose akavuga ko abikesha inka imwe yahawe mu mwaka wa 2013.

Yagize ati “Inka ya mbere nayihawe mu 2013 mu kwezi kwa 12 mu mpera zuko kwezi yahise ibyara. Umwana wanjye w’umuhungu yahise atsinda nyuma y’amezi icyenda ikimasa ndakigurisha nishyura sima nari narubakishije ikiraro andi nyishyuriramo umwana ku ishuri; nyuma yarongeye ibyara ikimasa ndakigurisha nguramo inyana nziza nkomeza no gufumbira ibigori nahingaga.”

Murekatete avuga ko yafumbiye ibigori yari afite abyejeje yongeranya n’amafaranga yagurishije inyana agura umurima w’ikawa, nyuma ngo yanaje kubaka inzu y’amabati 53 kuri ubu akaba agiye no kuyomeka amatafari.

Ati “Inka yanjye ikamwa litiro icumi mu gitondo na nimugoroba icumi nkayagemura ukwezi kwashira bakampa amafaranga, ayo mafaranga ni yo nkoresha njya mu itsinda, nyuma rero nibwo negeranyije amafaranga nakuye mu itsinda nguramo aya mabati nubaka iyi nzu.”

Murekatete avuga ko ibanga rituma inka ishobora kuguteza imbere harimo gukoresha neza ifumbire mu murima, kuyigaburira neza ikaguha umukamo mwinshi ushobora kugurisha ukabona amafaranga ndetse no kuyoboka amatsinda ya mafaranga wabonye akabasha kubyara andi.

Ati “Abantu babaha inka ejo ukayivunja ukagenda ukaguramo inka nto kandi baguhanye inini, ejo yakura akongera akayivunjamo indi nto kugira ngo asagure agahora muri ubwo buzima adatera imbere kubera kwirukira inyungu nto, abantu nibamenye kwita ku nka nayo izabateza imbere.”

Murekatete yasabye abahabwa inka kuzifata neza bakazahirira bakazitaho neza, yavuze ko ishobora kubyara bwa mbere ukitura ubwa kabiri yabyara ukayigurisha ukaguramo umurima ukawufumbira ukagufasha mu iterambere.

Ati “Uwabonye inka aba ari umukire, abana banjye barize bane barangije amashuri undi umwe ni we ukiga mu gihe abandi bagiye mu kazi nyuma yo kurangiza amashuri.”

Yavuze ko kuri ubu atagikeneye ubufasha ahubwo na we agerageza gufasha abakiri mu bukene nk’aho yahoze yavuze ko ariwe wasabye guhindurirwa icyiciro cy’ubudehe ngo kuko yabonaga amaze gutera imbere. Yashimiye kandi Umukuru w’Igihugu washyizeho Gahunda ya Girinka yatumye ahabwa inka ikamufasha kwiteza imbere.

Inka nkuru yahawe mu mwaka wa 2013 yarayigurishije nyuma yo kubona ko ikuze asigarana ebyiri nto akaba azitezeho umusaruro uruta uw'iyo yari afite mbere
Murekatete avuga ko kuri ubu asigaye afasha abandi baturage ngo kuko we yamaze gutera imbere
Murekatete avuga ko inka yahawe muri Girinka ariyo akesha iterambere



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)