Itangazo rihagarika ubu buki ryashyizwe umukono n'Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Charles Karangwa.
Icyemezo cyo guhagarika no guhamagaza ubuki bwa 'HONEY FIVE' cyafashwe nyuma y'igenzura rya Rwanda FDA rishingiye ku mpungenge zatanzwe n'abaguzi bagaragaje ko butujuje ubuziranenge.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko 'hashingiwe ku bisubizo bya laboratwari byagaragaje ko ubuki bwa HONEY FIVE bwahinduriwe umwimerere n'ababupfunyika ndetse mu bugenzuzi bwakozwe uwabutunganyaga kandi akabupfunyika yemeye ko yongeramo isukari.''
HONEY FIVE ni ubuki buvanwa mu Ishyamba rya Nyungwe, ndetse urebeye ku birango biri ku gacupa bushyirwamo byerekana ko ari umwimerere utavangiye.
Rwanda FDA yasabye abakwirakwiza, amaguriro y'ibiribwa (supermarkets) n'abacuruzi badandaza ubuki guhagarika gukwirakwiza no kugurisha ubuki bwa HONEY FIVE ndetse bagasubiza ubuki bwose ku babubaranguje bitarenze iminsi 10.
Ikomeza iti 'Ukora ubuki bupfunyitse bwa HONEY FIVE arasabwa kwakira ubuki azagarurirwa n'abo yagurishije kandi agatanga raporo yimbitse (igaragaza amazina y'abaranguye, nimero za telefoni n'ingano y;ubuki bwagaruwe) kuri Rwanda FDA.''
Rwanda FDA yasabye abaturage bose guhagarika kugura ubuki bwa HONEY FIVE bwakuwe ku isoko.
Abakora n'abatunganya ubuki bupfunyitse basabwe kubanza kumenyekanisha aho bakorera n'ibicuruzwa byabo muri Rwanda FDA.
Iki kigo cya Rwanda FDA kandi cyaburiye abapfunyika n'abagurisha ubuki bwahinduriwe umwimerere kuko uzafatirwa muri ibyo bikorwa azabihanirwa bikomeye.
#RWOT Guhamagaza no guhagarika ikwirakwizwa ry'ubuki bwahinduriwe umwimerere bwitwa HONEY HIVE. pic.twitter.com/qujBM0i34s
â" Rwanda Food and Drugs Authority (@RwandaFDA) March 15, 2021