Akaliza Amanda umwe mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021, yakorewe umuvugo n'umusizi Manzi Didier.
Muri uyu muvugo wa Manzi Didier agaragazamo amashusho ya Akaliza Amanda aririmba, ari mu ijonjora ry'ibanze rya Miss Rwanda anyura imbere y'akanankemurampaka anasubiza ibibazo bamubuza.
Hari aho agira ati"kazasesa imihigo bagakunde, kazanga amahugu bagakunde, kazahagarira u Rwanda mu mahanga bagakunde(...) Kazaba Nyampinga w'u Rwanda bagakunde."
Manzi muri uyu muvugo yumvikana avuga ko Akaliza Amanda yakuze ari umwana uteye ubwuzu akunzwe na bose.
Akaliza Amanda afite nimero imwe muri Miss Rwanda aho kumutora ari ukohereza ijambo MISS ugasiga akanya ukandika 1 ukohereza kuri 1525.
Akaliza Amanda akaba afite umushinga wo kurwanya ikibazo cy'ihungabana, ikibazo ahamya ko gifitwe na benshi mu Rwanda.