Rwamagana: Abaturage 130 barashinja ubuyobozi kubasiragiza imyaka ine mu kubona ibyangombwa by'ubutaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo gifitwe n'abaturage bo mu Kagari ka Nyakabanda mu Midugudu ya Ruhita na Rugarama iherereye mu Murenge wa Musha, bavuga ko kimaze imyaka myinshi ngo kuko kuva hatangira gahunda yo gutanga ibyangombwa by'ubutaka bo ntibigeze babihabwa, mbere babwirwaga ko ubwo indege yafotoraga yasimbutse igice batuyemo.

Nyuma ngo bamwe babwiwe ko impamvu batahawe ibyangombwa ari uko aho batuye ari mu gishanga, abandi ngo bakaba barubatse ku butaka bwa leta nyamara abenshi bavuga ko babuvukiyeho ari naho hari hatuye ibisekuru byabo.

Nshimiyimana Patrick Sergent utuye mu Mudugudu wa Ruhita avuga ko ikibazo bafite ari icy'ibyangombwa by'ubutaka badafite kuva ubwo byatangwagwa bwa mbere, mu mwaka wa 2017 ngo batangiye kubikurikirana ubuyobozi bw'umurenge bubasaba kwishyira hamwe bubashakira umuntu uza kubafotorera ubutaka.

Ati 'Icyo gihe twanditse abaturage 131 bafite icyo kibazo abenshi biganjemo abo mu Mudugudu wa Ruhita ndetse n'abo mu wa Rugarama; tumaze kwishyira hamwe ushinzwe ubutaka mu murenge yaduhaye umutekenisiye ngo aze adupimire, buri umwe yamuciye 20 000 Frw kuko twari benshi.'

Nshimiyimana yavuze ko nyuma yo gupimisha affiche cadastrale bazishyikirije ushinzwe ubutaka ku murenge ababwira ko agiye kubyohereza ku karere bakabakemurira ikibazo.

Ati 'Kuva 2016/2017 kugeza ubu mu 2021 ibyangombwa twarategereje turaheba. Twabuze n'umuntu waduha amakuru yaho bigeze, iyo tubajije baratubwira ngo biri ku Karere. Ikintu twifuza ni uko abashinzwe ubutaka bashyiramo imbaraga bakadushakira ibyangombwa byacu kuko imyaka ibaye myinshi twarishyuye tukabura igisubizo.

Nshimiyimana yavuze ko nk'urubyiruko usanga azitirwa cyane no kutagira ibyangombwa, yauze ko kuri ubu yakabaye yarubatse ariko ko kubera kutagira ibyangombwa abura naho yahera yaka uruhushya rwo kubaka.

Nsabimana Jean Népomuscène we yavuze ko kutagira ibyangombwa by'ubutaka byagiye bimugiraho ingaruka nyinshi zirimo kutabona amafaranga y'ishuri y'abana.

Ati 'Ntsindisha umwana sinshobore kuba naguza amafaranga ngo mujyane ku ishuri nibura nzagende nyishyura nyuma kuko nta yindi ngwate ngira. Ikindi sinshobora kwagura inzu yanjye ngo nyivugurure nyamara iri kunsaziraho. Urebye tumeze nk'aho nta kintu dufite kuko ntakigaragaza ko ubwo butaka ari ubwacu.'

Mukamana Hélène we yavuze ko kuri ubu nta burenganzira bafite ku masambu batuyemo n'ayo bahingamo ngo kuko nubwo bafite izo sambu nta wagira ikibazo ngo akateho agurishe nibura bimufashe kugikemura.

Niyomfura Angelique we yavuze ko kutagira icyangombwa cy'ubutaka byamugizeho ingaruka ubwo yajyaga gukuruza umuriro mu nzu ye.

Yavuze ko habanje kubaho kuwubima nyuma y'igihe kinini baza kwifashisha umuturanyi babona guhabwa umuriro, ku kijyanye n'ibyo ahomba bindi yavuze ko nk'urubyiruko kuri ubu nta wagana BDF kubera nta ngwate yo gutanga yabona, agasaba ubuyobozi kubafasha bakabona ibyangombwa.

Niyonsenga Martine we aherutse kubona umukiliya umuha amafaranga menshi ku butaka atuyemo, amubajije ibyangombwa by'ubutaka arabibura birangira uwari ugiye kumugurira agiye gushaka ahandi.

Kanyeshuri Claver ufite imyaka 55 wavukiye mu Mudugudu wa Ruhita we avuga ko ubuyobozi bukwiriye kubegera nibura bukabasobanurira igituma badahabwa ibyangombwa ngo kuko bamwe mu baturage bagenda bakwiza ibihuha bitandukanye bituma barushaho kujya mu gihirahiro.

Yavuze ko kuri ubu abenshi baba bashaka kwaka inguzanyo ngo bayikoreshe mu buhinzi ariko ngo kubera kutagira ibyangombwa bikarangira babiretse.

Umuyobozi w'Umudugudu wa wa Ruhita, Ndagijimana Pierre Célestin, we yavuze ko abaturage benshi ayobora badafite ibyangombwa by'ubutaka, binatuma bamwe batigirira icyizere mu gukora ibyabateza imbere, yavuze ko bagiye babakorera ubuvugizi kenshi ariko ngo ntihagire igikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musha, Muhoza Théogène, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'aba baturage kizwi ariko ko harimo ibindi bibazo bya bamwe muri bo bafite ubutaka bwanditswe kuri leta n'abandi bagiye biha ku butaka bw'ishyamba rya leta.

Ati 'Hariho igice bigaragara ko leta yatwaye ubutaka bw'abaturage bitewe n'akavuyo kabaye mu gutanga ibyangombwa, ahandi ugasanga abaturage nabo batwaye ubutaka bwa leta, byabaye ngombwa ko hahamagarwa ikipe zitandukanye zirimo Minisiteri y'Ibidukikije, haza Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka, Akarere, Ikigo cy'Igihugu gifite mu nshingano amashyamba n'abandi kugira ngo harebwe uko ikibazo giteye.'

Gitifu Muhoza yakomeje avuga ko hari aho basanzwe bamwe muri aba baturage bagomba kuva mu butaka bwa leta ndetse ngo n'amabaruwa barayahawe, hari ngo n'ahandi basanze bariya baturahe ubutaka ari ubwabo ko bagomba guhita bahabwa ibyangombwa byabo.

Abaturage basabwe bwitonda ubutaka bugakurwa kuri leta bukabandikwaho bakabona guhabwa ibyangombwa by'ubutaka bwabo.

Abaturage basabwe bwitonda ubutaka bugakurwa kuri leta bukabandikwaho bakabona guhabwa ibyangombwa by'ubutaka bwabo
Abaturage 130 barashinja ubuyobozi kubasiragiza imyaka ine mu kubona ibyangombwa by'ubutaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abaturage-130-barashinja-ubuyobozi-kubasiragiza-imyaka-ine-mu-kubona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)