Kuri uyu munsi, u Rwanda rwifatanyije n'ibindi bihugu kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga ngarukamwaka.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Vincent Biruta, yavuze ko ari iby'agaciro kuba ururimi rw'Igifaransa ruherutse kwemezwa nk'ururimi rwemewe n'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba, EAC.
Minisitiri Biruta yagize ati 'Kuri uyu munsi mpuzamahanga wa Francophonie, turifuza gushimira icyemezo cy'Inama ya 21 y'abakuru b'ibihugu by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), cyo kugira Igifaransa rumwe mu rurimi rwemewe gukoreshwa muri uwo muryango. Ibi bizatuma uru rurimi rurushaho gukoreshwa muri aka karere'.
Biruta kandi yongeyeho ko u Rwanda rushyigikiye imigambi migari y'Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie.
Yagize ati 'U Rwanda rushyigikiye Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie mu migambi yawo irimo gushyigikira ikoranabuhanga, uburinganire hagati y'abagabo n'abagore ndetse no guteza imbere urubyiruko'.
Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yavuze ko u Rwanda rushyigikiye umugambi wa Francophonie wo guteza imbere abagore bagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19.
Bagize bati 'U Rwanda rwifatanyije n'Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie. Intego y'uyu mwaka 'Abagore ba Francophonie, kwihagararaho kw'abagore' ni amahirwe yo kwakira ikigega 'La Francophonie Avec Elles', aho u Rwanda rufite imishinga itanu yungukiye muri icyo kigega'.
Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yavuze ko ukwezi kwa Werurwe kwizihizwamo umunsi wahariwe Francophonie guhuriranye n'uko ku Isi hose hizihizwa ukwezi kwahariwe umugore.
Yavuze kandi ko uyu munsi wizihijwe mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Coronavirus, ari naho yahereye aha icyubahiro abagore bose babuze akazi kubera cyo, abakora mu nzego z'ubuzima, abashatse ibisubizo biganisha ku iterambere n'ukubaho kw'imiryango yabo n'abandi.
Mushikiwabo yakomeje avuga ko mu gushyigikira abagore, La Francophonie ibigiramo uruhare mu ngeri zitandukanye. Ati 'Mu kwezi kwa mbere kw'icyorezo, twashinze ikigega 'La Francophonie avec Elles' nishimiye uyu munsi gutangaza ko cyatangiye kwakira imishinga mu cyiciro cyacyo cya kabiri.'
Yavuze ko umuryango ayoboye wiyemeje guteza imbere abagore bakora mu bijyanye n'ubugeni, uburezi, igisirikare, itangazamakuru, ubwanditsi, sinema, dipolomasi, ubuhanzi, n'izindi ngeri.
Mushikiwabo kandi yakiriwe na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron mu Biro bye, ndetse banaboneraho gushyira umukono ku musezerano ashyiraho Ikigo Mpuzamahanga kigamije guteza ururimi rw'Igifaransa, kizashyirwa mu nyubako ya Château de Villers-Cotterêts.
Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie watangijwe mu mwaka wa 1970 utangirijwe muri Niger. Muri rusange urimo ibihugu 88, ukaba ugamije gufasha ibihugu biwugize gusangira umuco, politiki ndetse n'ibirimo ubukungu, binyuze mu guteza imbere ururimi rw'Igifaransa n'izindi ndimi n'izindi kavukire mu bihugu muri buri gihugu.
Uyu muryango kandi ugamije guteza imbere demokarasi, amahoro, ubumenyi ndetse n'iterambere rirambye.
#Mon20Mars
" Le mois de mars est l'occasion de célébrer sur les 5 continents la force stimulante des liens de solidarité créés par la langue française.
Restons unis et solidaires ! En français ! "
- @LMushikiwabo SG de la #Francophonie#JournéeInternationaledelaFrancophonie pic.twitter.com/a2l5UT0ypuâ" La Francophonie (@OIFrancophonie) March 20, 2021
.@LMushikiwabo et @EmmanuelMacron ont signé aujourd'hui, une déclaration d'intentions relative au partenariat entre l'OIF et la #France pour la mise en uvre des activités de la future Cité internationale de la langue française au Château de Villers-Cotterêts. #Francophonie pic.twitter.com/WA3DSBNCUq
â" La Francophonie (@OIFrancophonie) March 19, 2021
.@LMushikiwabo a été reçue ce jour par @EmmanuelMacron. Une rencontre qui a permis de réaffirmer l'importance de faire vivre la #Francophonie en #France & dans le monde, de célébrer la diversité et solidarité francophone à la veille de la Journée internationale de la Francophonie pic.twitter.com/sFzYucaAuL
â" La Francophonie (@OIFrancophonie) March 19, 2021
A l'occasion de la Journée Internationale de la #Francophonie, je tiens à saluer la décision du 21ème Sommet Ordinaire des Chefs D'Etat de la @Jumuiya, de faire du français une de ses langues officielles. Ceci va contribuer à l'accélération de l'intégration régionale.
â" Vincent Biruta (@Vbiruta) March 20, 2021
Par ailleurs, je réitère le soutien plein et entier du #Rwanda envers l'OIF dans sa mission d'incarner une Francophonie de l'action, portée par le numérique, l'égalité des genres et la jeunesse. #Mon20Mars https://t.co/8c51G3sYA1
â" Vincent Biruta (@Vbiruta) March 20, 2021
A l'occasion de la Journée Internationale de la #Francophonie, je tiens à saluer la décision du 21ème Sommet Ordinaire des Chefs D'Etat de la @Jumuiya, de faire du français une de ses langues officielles. Ceci va contribuer à l'accélération de l'intégration régionale.
â" Vincent Biruta (@Vbiruta) March 20, 2021