Sadate yifashishije umukozi wa RIB batumiza Sam Karenzi binyuranyije n'amategeko(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'imikino wa Radio10 mu kiganiro 'Urukiko', Sam Karenzi yasobanuye uburyo uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yifashishije umukozi wa RIB bakamutumira kuri sitasiyo mu buryo bunyuranyije n'amategeko bashaka guhita bamufunga.

Ikibazo cya Sam Karenzi na Munyakazi Sadate kimaze igihe, kuva ubwo Sadate yari umuyobozi wa Rayon Sports, baje gushyamirana ubwo Sam Karenzi yagaragazaga ko uyu muyobozi yishe iyi kipe akwiye kuva ku buyobozi.

Mu minsi ishize Sam Karenzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje bumwe mu butumwa buvugirwa ku rubuga rwa WhatsApp rwiyemeje gushyigikira Sadate(Group WhatsApp), bashaka kugirira nabi uyu munyamakuru, aho yasabye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB) kubikurikirana mu gihe baba babona ari icyaha.

Maze iminsi nkurikirana ibivugirwa kuri iyi groupe ya @SadateMunyakazi
n'abambari be! Nabanje kubireka ngirango bizarangirira mu bitutsi hano ku mbuga! Nibyiza ko @RIB_Rw ikora akazi kayo igakumira icyaha kitaraba! @Radiotv10rwanda @oswaki @Rwandapolice @RMC_Rwanda pic.twitter.com/qa2WSLhT2O

â€" Sam Karenzi (@SamKarenzi) March 1, 2021

Nyuma Munyakazi Sadate na we yavuze ko nta gurupe ihari yashinzwe imushyigikiye, bityo ko agiye gutanga ikirego ku bwo gusebywa n'uyu munyamakuru.

Mu kiganiro Urukiko rwo kuri uyu wa Gatanu kuri Radio 10, Sam Karenzi yavuye imuzi ikibazo cye na Sadate aho yavuze ko nta handi hantu bajya bahurira uretse igihe bari mu bibazo bya Rayon Sports.

Yongeye gushimanagira ko hari urubuga ruyobowe na Sadate ruvugirwaho amagambo agamije guhangana na Sam Karenzi aho barajwe ishinga no kuba bamwirukanisha ku kazi ke, akaba ari ibanga yibiwe n'umwe mu baruriho ndetse waje gusanga ibyo bavuga atari byo.

Sam Karenzi yavuze ko yanze gutanga ikirego kuko adakunda Imanza, nyuma yo kwandika ibyo yanditse kuri Twitter yahamagawe n'abakozi ba RIB bamubaza niba yaza gutanga ubuhamya bw'ibyo yavuze.

Yagize ati'nahamagawe n'abakozi ba RIB 3, barambwiye ngo ubuyobozi bubabwiye ko hari ikirego cyanjye, waba wagitanze ntitukibone? Waza se ukaduha Statement? Namubwiye ko ntakunda imanza njye ibyo nanditse kuri Twitter mubonye ari icyaha mwagikurikirana.'

Yakomeje avuga ko Sadate yakomeje umugambi we mubisha kugeza aho ku munsi w'ejo yahamagawe abwirwa ko bamwoherereje ubutumire(Convocation).

Ariko mbere yaho ngo umuntu yari yamuhamagaye amubwira ko hari ibintu birimo bikorwa ashobora kuzabisuzugura bikamugezayo.

Ati'ndimo kurya na mugenzi wanjye w'umunyamakuru Eddy Sabiti, nibwo umuntu yampamagaye arambwira ngo ni umuhesha w'inkiko ngo mfite convocation ya we y'itariki 21 Werurwe ugomba kwitaba kuri RIB ya Kicukiro, icyo uregwa uzakimenya uhageze.'

Mbere y'uko amuhamagara ngo akaba yari yayijyanye kuri Radio 10 aho akorera banga kuyakira bamubwira ko ubwo butumire(convocation) agomba kubumwihera kuko ari ibimureba ku giti cye ari nabwo bamuhaye nimero ye agahita amuhamagara.

Ati'yarambwiye ngo ndashaka kuyisiga kuri Radio 10 babwire bayakire ndihuta, ndamubwira ngo oya, nti ni iya Radio 10 cyangwa ni iya Karenzi? Ati ni iyawe, nti se kuki ushaka kuyiha Radio 10, ni iyanjye turimo kuvugana yimpe, arambwira ariko wanyoroherezo ndimo kwihuta, ndumubwira reka nkorohereze nze nyifate guma aho, ati ngume hano, nti yego, nabyo numva ntashaka kubyemera neza.'

Yakomeje avuga ko yaje agasanga ari kumwe na Sadate mu modoka ariko njye sinababona ariko mugenzi wanjye Sabiti arababona.

Ati'ariko ubonye Sadate? Nti oya, ati umuciyeho, ndaza ngera muri parikingi mpamagara wa muhensha w'inkiko ndamubwira ngo nahageze ariko mpita mva mu modoka njye kureba koko ko ari byo, yahise aza muri parikingi mbona na Sadate yigiye imbere avuye aho bari bari asa nuwerekeza kuri RDB, araza arayimpa arambwira ngo usabwe kwitaba, ndamubwira mpa akanya gato.'

Sadate ngo ashobora kuba yarafashijwe n'umukozi wa RIB banamutumira kuri Sitasiyo ya Kicukiro mu buryo bunyuranyije n'amategeko kugira ngo agereyo ahite afungwa wenda azafungurwe nyuma ariko yagezemo.

Ati'ariko nari mfite amakuru y'uko Sadate afite umuntu wa RIB ashaka gukorana na we ngo nzitabe bahite bamfunga, ibindi bizabe biza nyuma(…) nyuma yo kuyisoma na mugenzi wanjye twasanze ngo kwitaba kuri RIB ya Kicukiro, njye sinari mbizi, ni ubwa mbere nari ntumijweho, ku bw'amahirwe nari kumwe na Sabiti ni umuntu ukora amakuru asanzwe ya politiki n'ibindi, yahise ambwira ngo harimo ikibazo, convocation ni iya Kicukiro, itegeko rivuga ko RIB iguhamagara kuri RIB y'aho utuye cyangwa aho wakoreye icyaha.'

'Harimo ikibazo kuba uhamagawe n'umuntu wa Kicukiro ariko convocation ikaba izanywe na Sadate, dufata icyemezo ko ntagomba kwakira convocation. Mbwira umuhesha w'inkiko ko hari impamvu 2 ntagomba kuyifata kandi ndasaba ko uzandikaho, iya mbee nkorera mu karere ka Gasabo, ntuye mu karere ka Gasabo n'icyaha nzi ndegwa nagikoreye Gasabo sinzi impamvu ntumizwa Kicukiro, iya kabiri yazanywe n'undega ari we Sadate, wowe wanzanye na Sadate. Ubabwire ikirego bacyohereze muri Gasabo ntuye nanakorera nzitaba nta kibazo.'

Sam Karenzi akaba yasabye ubuyobozi bwa RIB gukurikirana ibibazo by'akarengane bishobora kuba bikorerwa muri uru rwego kuko abizi neza ko hari benshi bahura n'ikibazo nk'icyo yahuye nacyo kuko bashakaga guhita bamufunga ibindi bikazakurikiranwa nyuma.

Sam Karenze avuga ko yohererejwe Convocation mu buryo bunyuranyije n'amategeko
Sadate ngo afite urubuga rwamwitiriwe ari naho gahunda zose zipangirwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sadate-yifashishije-umukozi-wa-rib-batumiza-sam-karenzi-binyuranyije-n-amategeko-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)