Rwamagana:Yahawe icyemezo gihimbano, yubatse inzu ubuyobozi burayisenya -

webrwanda
0

Kuwa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Kabeza Akagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ubuyobozi bwasenye inzu ya Manikuze Miriam bumushinja kubaka akoresheje ibyangombwa bihimbano.

Uretse ibi byangombwa, ubuyobozi bwashinjaga uyu muturage kurenga ku mategeko akubaka nyamara mbere yari yasabye ibyangombwa byo kubaka igipangu bikarangira azamuriyemo inzu mu buryo butemewe.

Manikuze Miriam yabwiye IGIHE ko guhera umwaka ushize yatangiye kwaka ibyangombwa byo kubaka anyuze mu nzira zemewe, abashinzwe gutanga ibyangombwa by’ubutaka ku Karere ngo baramusuye bamubwira ko bitashoboka ngo kuko aho atuye hagenewe kubakwa inzu zigeretse, umukozi wamufashaga gushaka ibyangombwa ngo yahise amusubiza amafaranga ye yari yatanze kugira ngo ahabwe ibyangombwa.

Bukeye bwaho ngo haje umugabo usanzwe uba muri komite y’abafundi mu Karere ka Rwamagana uzwi ku izina rya Mutasi, uyu ngo asanzwe anafasha abandi baturage kubona ibyangombwa byo kubaka mu buryo bworoshye batarindiriye kujya mu Karere.

Ati “ Uwo mugabo yambwiye ko ngomba kumuha amafaranga ibihumbi 200 akanshakira ibyangombwa mu minsi itatu gusa, yansabye kwegeranya amabati n’ibiti kuburyo nzahita nsakara uwo munsi. Amafaranga yansabaga namubwiye ko ntayabona anca 150 000 Frw, ako kanya nahise muha 90 000 Frw andi twumvikana ko nzayamuha amaze kunzanira ibyangombwa ntayabona nkazayamuha nyuma.”

Manikuze yakomeje avuga ko kuwa Gatatu tariki 10 Werurwe nkuko babyemeranyijwe ngo ahagana ku mugoroba, yamuzaniye ibyangombwa byo kubaka amusaba guhita yubaka, ngo yamubwiye ko ibya ngombwa bya ‘Original’ azabibika haza abayobozi akabereka ibyo yafotoje.

Kuwa Kane tariki ya 11 Werurwe ngo yahise atangira gusakara, maze abashinzwe imyubakire ku Murenge ngo baba bamugezeho, abaha ibyangombwa ngo bamubwira ko ari ibihimbano, kuwa Gatanu ngo bahise baza basenya ya nzu ndetse n’amabati barayatwara.

Ati “ Naratashye nsanga bansenyeye inzu ntanahari, none nkibaza niba bazi neza uwo mugabo wampaye ibyangombwa bisinyeho. Kuki batagiye kumushaka ngo bamufunge, bakaza kunsenyera inzu ntanahari? Niba bazi neza ko ajya atanga ibyangombwa bihimbano kuki batabimuhanira twe tukabigenderamo badusenyera nyamara tuba twamaze kubaka.”

Manikuze yavuze ko amafaranga yubakishije iyi nzu harimo 100 000 Frw yari yatse nk’inguzanyo muri VUP kuko ngo asanzwe abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, agasaba ubuyobozi gukurikirana uwamuhaye ibyo byangombwa bihimbano byatumye asenyerwa inzu, bakanamufasha akamusubiza amafaranga ye 90 000 Frw yamuhaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide yabwiye IGIHE ko uwo mugabo washutse uyu muturage kuri ubu ikirego cye kiri kuri RIB aho ari gushakishwa kugira ngo akurikiranwe ku byangombwa bihimbano.

Yagize ati “ Uriya mugabo wamubeshye, ikirego kiri muri RIB, uriya muntu wamushutse agomba gukurikiranwa ku nyandiko mpimbano no guhimba ibyangombwa by’Akarere kuko si uriya wenyine yabikoreye, hari n’undi yabikoreye.”

Gitifu Hanyurwimfura yavuze ko uyu mugabo atari ubwa mbere atanga ibyangombwa bihimbano byo kubaka ku baturage kuri ubu ngo akaba ari gushakishwa kugira ngo aryozwe ibi byaha. Yavuze ko koko uyu mugabo abarizwa muri komite y’abafundi akaba aricyo akunda kwifashisha mu kubeshya abaturage baba bashaka ibyangombwa byo kubaka.

Uyu muyobozi yagiriye inama abifuza kubaka ko bajya bagana ubuyobozi kandi bagakurikiza inama bwabagiriye kuburyo basaba ibyangombwa mu buryo buciye mu mategeko, abashuka abaturage bo yavuze ko uwuzajya amenyekana azajya akurikiranwa n’ubutabera abiryozwe.

Manikuze Miriam ahagaze imbere y'inzu ye imaze gusenywa kubera kubaka binyuranyije n'amategeko
Iyi nzu yubatswe ku cyangombwa cy'igihimbano



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)