Musanze: Yateye amabuye hejuru y’inzu ye ngo azimurirwe mu mudugudu w’icyitegererezo -

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki 14 Werurwe nibwo izo nzego zagiye gukora icukumbura kuri icyo kibazo, aho uwo muturage atuye mu murenge wa Musanze, Akagali ka Garuka mu mudugudu wa Cyanturo.

Uwo mugabo yavugaga ko abaturanyi be bose bamwanga ndetse bagatera amabuye ku nzu ye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko inzego zimaze gukora icukumbura, zasanze uwo muturage ari we witereraga amabuye ku nzu.

Yagize ati “Twagiyeyo dusanga ari we ubwe utera amabuye ku nzu ye, ikibimutera nuko afite amadeni menshi mu baturage ndetse na banki, bityo inzu ye ikaba yenda gutezwa cyamunara. Ibyo byose abikora ashaka kugaragaza ko abaturage bamwanga noneho ubuyobozi bukazamwimura bukamuha inzu mu mudugudu w’icyitegererezo uri kubakwa mu murenge wa Kinigi.”

Inama yakoreshejwe abaturanyi ba Bizimana, bose bagaragaje ko ikibazo ari we ubwe ucyiteza ndetse akaba anabangamiye abaturanyi be.

Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa cyenda, ngo Bizimana n’umugore we bagire mu rubingo rw’umuturanyi bararurandura, bavuga ko ruteye mu rubibi rw’ubutaka bwabo. Bizimana n’umugore we ngo bashatse gukubita umugore w’umuturanyi, akabahunga atabaza mutwarasibo, na we wemeje ko ariko byagenze.

Bigeze saa moya n’igice z’ijoro, Bizimana ngo yaratabaje avuga ko ari guterwa amabuye hejuru y’inzu ariko ubuyobozi butabaye bubura abayateye.

Abashinzwe umutekano baharaye irondo buracya ariko nta muntu n’umwe bigeze babona ngo atera amabuye. Mu gitondo, uwo muturage ngo yahamagaye kuri Radio RC Musanze asaba gutabarwa.

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zageze ku rugo rw’uwo muturage, zavuze ko amabuye ari hejuru y’inzu ari menshi kuburyo nta wayatera ari kure ngo agumeyo, ahubwo agaragara nk’aho yajugunyweyo n’umuntu wari hafi mu mbuga ye.

Hari na mukuru we utuye kure gato wavuze ko ashingiye ku byavuzwe n’abaturage nuko asanzwe abizi, yahabwa umwanya azagira inama murumuna we ndetse akazagerageza kongera kumubanisha neza n’abaturanyi.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zatangaje ko icyo kibazo zizakomeza kugikurikiranira hafi kugeza gikemutse.

Ifoto igaragaza mu mujyi wa Musanze



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)