Rusesabagina yikuye mu rubanza nyuma y'uko Urukiko rwanze icyifuzo cye cyo kurusubika amezi 6 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Me Jean Felix Rudakemwa ejo utari witabiriye iburanisha, yavuze ko umukiliya we akeneye umwanya uhagije wo kwiga dosiye ikubiyemo ibirego ashinjwa kuko ari nini.

Uyu munyamategeko yavuze ko hakenewe nibura amezi atandatu yo kugira ngo babe bize neza iriya dosiye.

Me Rudakemwa ati 'Icyo gihe nibura ni bwo twazaza imbere yabo ku buryo dusobanura neza dosiye.'

Me Rudakemwa yavuze ko dosiye ikubiyemo ikirego igera kuri paji 300, ndetse hakaba n'inyongera (annexe) zifite paji zirenga ibihumbi 10.

Iki cyifuzo cyabo cyashingira ku kuba Paul Rusesabagina ngo yaremerewe mudasobwa n'umuyobozi wa gereza ariko akaba atarayibona.

Yavuze ko adashobora kwinjira muri dosiye ye kandi ko urubanza atari igitabo ku buryo umuntu yahindura paji ngo agende asoma.

Rusesabagina yagize ati 'Nifuje ko bishobotse nanjye mwampa uburyo bwo kwicara nkiga kuri iyi dosiye duhuriyemo turi abantu 21. Nimara kubisoma, maze kubyiga nanabiganiriyeho n'abanyunganira mu mategeko, tuzaze kuburana ariko tuburana dosiye tuzi neza.'

Me Jean Felix Rudakemwa yavuze yongeye kuvuga ko hari inyandiko z'umukiliya we zo gutegura urubanza aba ahuriyeho n'abamwunganira zifatirwa n'ubuyobozi bwa gereza afungiyemo bityo ko bikenewe gukemuka.

Yagize ati 'Impapuro ze ahererekanya n'abavoka zirebana n'urubanza zirafatirwa, gereza ikazitindana. Ibanga riri hagati y'umwavoka n'umukiliya we rirahazambira. Niba gereza ibonye ibanga ishobora kuvugana n'izindi nzego ku buryo ibanga hagati y'impande zombi.'

Akavuga ko ubwabyo guhabwa imashini bidahagije kuko hakenewe n'ibindi bikoresho bijyana birimo Imprimante na scanner kugira ngo azajye abasha guhanahana inyandiko n'abamwunganira.

Paul Rusesagina n'umwunganira mu mategeko, bongeye kugaruka ku bavoka b'abanyamahanga be, bibaza impamvu atabahabwa, akavuga ko kuko atarabahawe na byo biri mu mbogamizi afite.

Yemera ko Me Gatera Gashana na Rudakemwa Jean Felix yabihitiyemo ariko ko na bariya b'abanyamahanga na bo yari yabihitiyemo.

Rusesabagina ati 'Sinumva impamvu umuntu atunganirwa n'umwavoka nihitiyemo, ndetse umuntu yanatumira umwavoka wo mu ijuru, akaba yaza hano.'

Umucamanza yahise amubaza impamvu atatumiye uwo wo mu ijuru, Rusesabagina asubiza agira ati 'N'uwo mu Isi baramwanze.'

Ubushinjacyaha bwongeye kuvuga ko Rusesabagina atinza urubanza
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo buvuge kuri ubu busabe bwa Rusesabagina n'umwunganira mu mategeko, buvuga ko iyi myitwarire ya Rusesabagina igamije gutinza urubanza nk'uko n'ubundi yakunze kubigaragaza.

Umwe mu bagize inteko y'Ubushinjacyaha yavuze ko ibyavuzwe na Rusesabagina nta gishya cyumvikanyemo kuko hari ibyo bakunze kwita amakuru ariko agenda agaragazwa nk'inzitizi.

Umushinjacyaha wifashishihe ingingo ya 17 y'Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'Imanza mbonezamubano, igaragaza impamvu zo gusaba igihe cy'inyongera zirimo ibihe bidasanzwe.

Umushinjacyaha yagize ati 'Nta mpamvu nshya yatanzwe itari isanzwe muri iyi dosiye. Nta gishya cyafatwa nk'impamvu itunguranye byatuma iburanisha risubikwa uyu munsi.'

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko abavoka ba Rusesabagina ari we wabihitiyemo bityo ko nta burenganzira bwe bwaba bwarahungabanyijwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwafata icyemezo ko urubanza rukomeza kuko n'ubundi Rusesabagina atari we uzaherwaho ahubwo abandi bagenzi be baburane mu gihe we yaba akitegura nk'uko yabisabye.

Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina ataregwa wenyine kuko hari abandi baregwa hamwe kandi ko na bo bakenewe guhabwa ubutabera ndetse ko bo bamaze no gutanga imyanzuro.

Yagize ati 'Ntidusanga ko urubanza ruregwamo abantu bangana batya rwatinzwa n'umuntu umwe.'

Rusesabagina n'umwunganira mu mategeko bongeye guhabwa umwanya, bavuga ko bakurikije aho bageze basuzuma dosiye, bataragera no kuri 1/10 bityo ko bakeneye igihe gihagije cyo kuyiga.

Paul Rusesabagina yavuze ko nubwo hakunze kuvugwa ko dosiye ye ari kimwe n'iya bagenzi be baregwa hamwe ariko atari ko biri kuko 'ni dosiye irimo byinshi bitaboneka mu zindi dosiye, ni dosiye ibya MRCD, ibya FLN, ni dosiye irimo ibya ba Niyomwungere n'abandi benshi cyane. Ntabwo rero ibyo mbihuje n'abandi, ibyanjye ni byinshi nk'uko mubizi ntabwo nabitindaho kandi mubifite.'

Urukiko rwanzuye ko urubanza rukomeza

Nyuma y'igihe kigera mu masaha abiri Urukiko rugiye kwiherera, rwagarutse rusubiramo bimwe mu byagiye bitangazwa n'ababuranyi bavuga kuri kiriya Cyifuzo cya Paul Rusesabagina wasabaga amezi atandatu yo gusuzuma dosiye.

Urukiko ruvuga ko rushingiye ku nyungu z'ubutabera mu nyungu z'ababuranyi ku rubanza ruboneye kandi ruciwe mu gihe gikwiye, biteganywa n'Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 29 ndetse n'iningo ya 14 y'amasezerano mpuzamahanga yerecyeye uburenganzira bwa muntu, 'rusanga isubika Rusesabagina Paul asaba atarihabwa kubera impamvu zikurikira :'

1. Kubera ko kuva urubanza ruregewe urukiko na we yemera ko hari inyandiko za dosiye afite kandi ko yatangiye kurutegura ;
2. Kubera ko yabwiye urukiko ko igihe cyose abishakiye abonana n'abavoka be mu rwego rwo gutegura dosiye ye
3. Kubera ko icyemezo urukiko rwafashe nyuma yo gusura gereza afunguyemo, cyari kigamije kumufasha gukomeza gutegura dosiye kugira ngo azabashe gukora umwanzuro w'urubanza mu mizi, kikaba kitari icyo kugira ngo atangire gutegura dosiye
4. Kuba Rusesabagina PAUL ahuriye n'abandi mu rubanza rumwe kandi bakaba bakeneye ko uburenganzira bwabo ku rubanza ruciwe mu gihe gikwiye cyubahirizwa nk'uko biteganywa n'amategeko.

Urukiko rwanzuye ko abandi baregwa hamwe bakomeza kwiregura kugira ngo Rusesabagina akomeze kwitegura kuburana.

Rusesabagina Paul yahise yaka ijambo avuga ko atanyuzwe n'iki cyemezo ndetse ko kibangamiye uburenganzira bwe, akaba atizeye kubona ubutabera.

Yagize ati 'Njye nta butabera ntegereje hano. Sinzongera kwitabira uru rubanza. Ndaruhagaritse.''

Me Rudakemwa umwunganira yavuze ko agendera ku by'umukiliya we kuko ariwe yunganira.

Ati 'Mubinyemereye nakwigendera."

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Rusesabagina-yikuye-mu-rubanza-nyuma-y-uko-Urukiko-rwanze-icyifuzo-cye-cyo-kurusubika-amezi-6

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)