Haribazwa byinshi ku mibiri y'Abarokotse Jenoside yabonetse mu musarani w'umuturage wimanye amakuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko iyo mibiri ijya gushakwa mu musarani, amakuru yavugaga ko yari ishyinguwe mu murima w'uyu mugore, akaba ari amakuru yari yatanzwe n'umuntu wari umaze gufungurwa, wavuze ko muri uwo murima hashyinguye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Uyu Nyiransibura yari asanzwe ahinga muri uwo murima, ariko awukodesha ku muntu warokotse Jenoside nawe wakomokaga mu muryango w'abantu byakekwaga ko bashyinguwe muri uwo murima.

Icyemezo cyo gushaka imibiri muri uwo murima cyafashwe nyuma y'uko mu mirima iwukikije hasanzwe indi mibiri, bigatuma n'uwo utangira gukekwa na cyane ko wari waratanzweho amakuru.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyabihu, Juru Athanase, yavuze ko icyatumye uyu muturage akekwa ari amakuru bahawe yerekanaga ko aho Nyiransibura ahinga hashyinguwe imibiri y'abari bagize umuryango wari uhatuye, ariko bakaza kuburirwa irengero.

Ati "Kuva Jenoside yahagarikwa mu 1994, uyu Nyiransibura yahingaga uyu murima ariko uwukodesha n'umwe mu bari bararokotse muri uyu muryango. Nyuma yaje kuwugura burundu akomeza kuwuhinga. Twaje guhabwa amakuru ko abishwe bo muri uyu muryango bashyinguwe mu mbuga yawo turashakisha imibiri turayibura.'

Nyuma yo kubura iyi mibiri mu murima y'uyu muturage, hibajijwe byinshi ku hantu iyo mibiri iherereye, maze ubwo iperereza riratangira. Nyuma yaho gato, mu mirima y'abandi baturage ituranye n'uyu mugore habonetse indi mibiri, bituma uyu mugore akomeza gukekwa kurushaho, n'ubwo imibiri yari yarabuze mu murima we.

Juru yakomeje agira ati 'Muri Gashyantare, tariki ya 2 uyu mwaka, nibwo habonetse imibiri ibiri mu murima uri hepfo y'aho uyu mugore atuye, na none ku wa 15 Gashyantare uyu mwaka nabwo habonetse indi mibiri ibiri mu murima uri haruguru y'uwe. Ibi byatumye duhitamo no kuba twajya gushakira iwe niba iyi mibiri itaba ituruka iwe".
Akomeza avuga ko bamuregeye ubutabera kubera n'imyitwarire Nyiransibura yagaragazaga irimo amagambo akomeretsa yamuranganga, agafatwa agafungwa ariko akaza kurekurwa ari nabwo yahise atoroka.

Ati "Twatanze ikirego n'ibimenyentso ariko mu gihe hashakwaga ibindi yarafunguwe ari nabwo yaje gutoroka, ubu ntabwo yari yaboneka ariko azakomeza ashakishwe".

Juru akomeza avuga ko nyuma yo kubura imibiri mu mirima, kandi bafite amakuru y'uko yajugunyweyo, batangiye gushaka iyi mibiri ahandi hantu, bituma bajya kurebera mu musarani wari mu rugo rw'uyu mugore.

Babanje gushakira mu musarani wari waruzuye, imibiri bayisangamo, ndetse baza no gushakira mu musarani uri gukoreshwa ubu, ari ntibagira iyo basangamo.

Ibuka ikomeza gusaba abantu bose bazi ahaba harajugunywe abishwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi, gukomeza gutanga amakuru kugira ngo iyo mibiri ishakishwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, asaba abantu bose bafite amakuru y'ahaba harajugunywe imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyatanga no kwirinda gukomeza kuyihisha kuko ari ugushinyagurira abishwe bimwa uburenganzira bwabo bwo gushyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati "Birababaje ku gikorwa nk'iki kuko uyu muntu yabikoze abigambiriye kuko yakomeje guhisha amakuru, yarafashwe arafungwa ariko kuri ubu yaratorotse, turacyamushakisha. Imibiri yabonetse ntabwo twari twamenya ngo ni ingahe kuko yarangiritse ariko harakekwa uyu mugire kuko aho yahingaga ariho hakekwaga iyi mibiri ikaza kubura, igiye gutunganywa nyuma izashyingurwe mu cyubahiro".

Ubuyobozi bw'Akarere kandi busaba abaturage bose kwitwararika muri iki gice igihugu cyegereje ibihe byo kwibuka, abafite amakuru bakayatanga kandi bagakomeza gufashanya mu gusubiza icyubahiro abacyambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Nyabihu hagaragaye imibiri y'Abishwe muri Jenoside yari ihishe mu musarani /Ifoto: KT Press



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/haribazwa-byinshi-ku-mibiri-y-abarokotse-jenoside-yabonetse-mu-musarani-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)