Rubavu: Abaturage barinubira ihindurwa rya bimwe mu byerekezo by’imihanda -

webrwanda
0

Imihanda bashyira mu majwi kuba yarabateje ibihombo ni umuhanda winjira mu mujyi aho bisaba kuzenguruka ugaca ku biro by’akarere n’umuhanda umanuka mu mujyi uturutse ku mupaka muto ukamanukira ahazwi nko kuri Sitasiyo ya Mujomba, hose bisaba kuzenguruka.

Mwiseneza Jacques umwe mu baturage , yavuze ko ibi byerekezo bishya nubwo byaje ari igisubizo ku kurwanya impanuka zo mu muhanda ariko byabateje ibihombo.

Ati “Sens Unique zashyizwe mu mihanda ya Rubavu mu mujyi rwose hari ubwo ubona zibangamye. Njye ntuye ahazwi nko kuri Unama ariko kugira ngo utahe mu rugo rwawe bisaba kubanza ukazenguruka umujyi. Biragoye cyane ku bantu bafite ibinyabiziga kuko icyumweru ntabwo cyashira batakwandikiye kubera kutubahiriza ibyo birango.”

Abatwara abagenzi kuri moto bavuga ko uyu mujyi ugira imihanda mike, ngo byari biboroheye kuwutwaramo abagenzi ku mafaranga ibiceri Magana atatu ariko kuri ubu kugira ngo batware umugenzi bamuvanye ahantu hatandukanye bamujyana mu mujyi basigaye bakora urugendo rurerure kandi nta mafaranga bongereyeho .

Sikubwabo Aminadab ati “Bisigaye bidusaba gukora ingendo ndende kandi ntabwo wabwira umugenzi ngo abyumve. Niba uvanye umugenzi ku mupaka muto ushaka kumuzana mu mujyi, bisaba kumunyuza ku muhanda ADEPR-Umusigiti ukabona kugera mu mujyi, urugendo rwariyongereye. Niba utanyuze iyo nzira bisaba kunyura ku karere ugakata mu ikoromero cyangwa ukaba wanyuze umuhanda wo kuri Radio Rubavu, ibyo byose biratuvuna”

Ndagijimana Giovanni na we utwara moto yavuze ko ingendo zabaye ndende kuburyo bisaba kuzenguruka umujyi, agasaba ubuyobozi kubemerera kongera amafaranga.

Ati “Uvanye umugenzi ahantu umujyanye ku bitaro bya Gisenyi bisaba kubanza ukazenguruka ku karere. Ikitubabaza ni uburyo bafunga umuhanda ugasanga aho wari ugiye kugera ku munota umwe ufashe iminota 20 uzenguruka kugira ngo ugere aho ugiye. Amafaranga ntabwo yiyongereye ariko urugendo rwabaye runini.”

Abacururiza mu mujyi bavuga ko batorohewe

Abacuruza bafite imodoka mu mujyi bavuga ko kwinjira ufite imodoka nto byoroshye ariko ufite imodoka nini bimusaba kubanza gushaka aho azakatira kugira ngo abone uko avamo.

Mupenzi Radjab umwe mu bacuruzi ukoresha imodoka nini ngo imizigo imugereho aho akorera, avuga ko ibiciro batangaga byazamutse kubera urugendo imodoka zikora zizenguruka ngo zibagereho.

Ati “Aho wanyura hose birakugora kuko wisanga waguye mu byapa ,ubwo polisi yagufata bagahita baguca amande kuko nta kindi mwavugana. Mbere batuzaniraga imari tukishyura make ariko kuri ubu batubwira ko urugendo rwiyongereye. Ibivuye hanze y’umujyi kwinjira ahashoboka ni ukunyura ku karere, ukazamuka mu ngo z’abaturage ukabona kwinjira ku maduka.”

Akomeza avuga ko bibagora no kugira ngo bakore ibikorwa by’ubwubatsi kuko imodoka zizana ibi bikoresho zahenze kubera urugendo zisigaye zikora kandi mbere nta kibazo byari biteye.

Muhire Fabrice Ange uhagarariye Sitasiyo ENGEN ishami rya Rubavu, avuga abakiliya bagabanyutse kubera guhindura ibyerekezo by’imihanda.

Ati “Twafungiwe n’ibyapa kugira ngo umukiliya agere iwacu ntibyoroshye keretse usanzwe ari umukiliya wacu naho abandi banyuraho bahita kuko babandikira. Turasaba Leta kudufasha umuhanda dukoreraho ntabwo ari munini kuburyo ariwo bashyiramo ibirango hari n’indi idafite ibikorwa byanshi bashyiraho kandi ubuzima bugakomeza. Twe biratubangamiye biranaduhombya.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyalimana Gilbert yavuze ko ibyerekezo byahindutse ku nyungu z’abaturage ariko bigaragaye ko hari aho bibangamye bareba ibifasha abaturage.

Ati “Ubundi ibi birango bishyirwaho kubera inyungu rusange z’abaturage kandi bishyirwaho ari uko babisabye. Mbere mu mujyi hakundaga kubaho impanuka ugasanga ni ikibazo ariko aho zigiriyeho zaragabanyutse mu buryo bushoboka.”

Ku bijyanye no kuba hari ababa barabigizemo uruhare kubera inyungu z’ubucuruzi bigatuma abandi babihomberamo, avuga bitashoboka koandi niba byarabayeho bazabikurikirana bakavugana n’abaturage

Abamotari barasaba ko bakongera ibiciro kuko ingendo zabaye ndende
Hari abaturage bavuga ko kugera mu ngo zabo bibavuna kubera ko imihanda imwe yagizwe Sens Unique
Imihanda itandukanye mu mujyi wa Rubavu yagizwe icyerekezo kimwe
Muhire Fabrice Ange uhagarariye Sitasiyo ENGEN ishami rya Rubavu avuga ko bababafunze kuburyo abakiliya bajyayo ari mbarwa
Station Engen kuyinyuraho umanuka harafunzwe
Umuhanda usohoka wahawe icyerecyezo kimwe
Umuhanda unyura iruhande rw'isoko rya Rubavu nawo urafunze
Meya Habyalimana Gilbert yemeza ko Sens Unique zishyizweho kubera inyungu z’abaturage ariko bigaragaye ko hari aho zibangamye bareba ibifasha abaturage zikaba zanakurwaho



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)