RIB yakiriye ikirego cy'umukobwa urega Dr Kayumba Christopher gushaka kumusambanya ku gahato - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 17 Werurwe 2021 ni bwo kuri Twitter, hatangajwe inkuru y'umukobwa wigishijwe na Dr Kayumba umushinja kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina no kumutera ubwoba ko azangiza ahazaza he, anamubwira ko nta n'amahirwe azigera abona yo kuba umunyamakuru mu Rwanda.

Dr Christopher Kayumba yigishije mu Ishuri ry'Itumanaho n'Itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda. Uyu mugabo umaze igihe mu itangazamakuru, ibitekerezo bye bikunze guca muri The East African n'ikinyamakuru cye The Chronicles.

Nyuma y'umunsi umwe atangaje umugambi we wo gutangiza Ihuriro yise Rwandese Platform for Democracy (RPD) rigamije impinduka ziganisha ku iterambere mu Banyarwanda, hahise hazamurwa inkuru z'umwe mu banyeshuri yigishije umushinja gushaka kumuhohotera.

Iyi nkuru yatangajwe n'uwitwa Kamaraba avuga ku bihe bikomeye inshuti ye yanyuzemo.

Yagize ati 'Mu 2017, ubwo nari mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y'u Rwanda, nasabye kwimenyereza umwuga muri RBA, Kayumba yari umwarimu wanjye, hanyuma mu gihe nari ntegereje igisubizo cya RBA, nabonye telefoni itunguranye yo ku wa Mbere mu gitondo.'

Kuri telefoni Kayumba ngo yabwiye uwo mukobwa ko hari umuntu wo muri RBA wamubajije niba yamurangira umuntu ushaka kwimenyereza umwuga, anongeraho ko 'Mfite ubushobozi mu itangazamakuru nkwiriye kwihutira kujya kumureba akampa inama ndetse n'ibaruwa impesha kujya gukora imenyerezamwuga'.

Yakomeje agira ati 'N'icyizere cyinshi, nemeye guhura nawe, andangira i Remera mu Gihogere. Nyuma naje kumenya ko ari urugo rwe, ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko nari umunyeshuri we mu itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda, nubahaga cyane.'

Yakomeje avuga ko akimara kumwakira kuko yari yaganjwe na ka manyinya, yashatse kumusambanya ariko undi aramwiyaka akiza amagara ye.

Nyuma y'igihe uwakorewe icyaha, yafashe umwanzuro wo gutanga ikirego mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko ikirego cyakiriwe ndetse iperereza riri gukorwa.

Yagize ati 'Ikirego cyakiriwe mu ntangiriro z'ukwa Gatatu k'uyu mwaka. RIB iri gukora iperereza, inakusanya ibimenyetso. Yarezwe [Kayumba] icyaha cy'Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuza bitsina ku gahato".

Dr Kayumba Christopher kugeza ubu ntarahamagarwa kuko hari amakuru agishakishwa.

Yakomeje ati 'Mu iperereza ikibanza ni ugukusanya ibimenyetso n'amakuru y'uko icyaha cyakozwe, kuko ari cyo kibanza ndetse ukabaza abatangabuhamya hanyuma uregwa atumizwa nyuma. Igihe cyose, ibimenyetso bijyanye n'ikorwa ry'ibyaha bizaba bimaze gukusanywa ashobora gutumizwa.''

Icyaha Dr Kayumba akurikiranyweho gihanishwa ingingo ya 134 iteganya ko uhamijwe Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ahabwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Inkuru bifitanye isano: Dr Kayumba yashinjwe n'umukobwa gushaka kumufata ku ngufu; UR yemeza ko ikibazo yakimenye

Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho gushaka gusambanya ku gahato umukobwa yigishaga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yakiriye-ikirego-cy-umukobwa-urega-dr-kayumba-christopher-gushaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)