Aba bantu batwaraga urumugo barukura mu Karere ka Rubavu barujyanye mu Mujyi wa Kigali, barimo umugabo w’imyaka 45 wafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata mu Kagari ka Karuruma afite udupfunyika 1 000.
Hanafashwe umugore w’imyaka 30 wafatiwe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, akaba yarafatanywe udupfunyika 115 tw’urumogi. Muri aka gace kandi hafatiwe undi mugore wari ufite udupfunyika 1000.
Aba bose uko ari batatu icyo bahuriyeho ni uko ubaha urumogi ari umuntu umwe uturuka mu karere ka Rubavu, akaba akiri gushakishwa n’ubugenzacyaha ngo akurikiranwe.
Aba batatu batawe muri yombi binyuze mu bufatanye bw’abaturage, aho bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gasata mu gihe iperereza rigikomeje.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, mu kiganiro na IGIHE, yaboneyeho kwibutsa abantu bose bafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge ko bari kwishyira mu kaga.
Ati “Urumogi ruri mu biyobyabwenge bihambaye, iyo ufashwe ukora, uhinga, utunda, ubika cyangwa uha undi urumogi uhabwa igihano cya burundu.”
Yongeyeho ati “Turaburira abantu bose bishora mu biyobyabwenge ko bakwiye kubivamo. Kuko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego dukorana ntituzahwema kubirwanya, kuko ubushobozi burahari bwo gutahura amayeri yose ashobora gukoreshwa mu gukwirakwiza urumogi, twiteguye kubahashya kugeza bicitse.”
Aba bafashwe nibaramuka babihamijwe n’urukiko, bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.