Rayon Sports yavuguruye amasezerano na Skol #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ikunzwe n'abanyarwanda hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo Rayon sport yamaze kongera amasezerano y'ubufatanye n'umuterankunga wayo mukuru Skol.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021, nibwo uruganda rwa Skol brewery n'umuryango wa Rayon sport bavuguruye amasezerano y'ubufatanye aho iyi kipe igiye kuzajya ihabwa akayabo k'amafaranga arenga million 200 z'amanyarwanda n'uru ruganda yambara mu gatuza.

Rayon Sports ifatwa nk'ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yatangiye kwamamariza uruganda rwa Skol mu mwaka w'imikono wa 2013/14.

Mu mwaka ushize nibwo hatangiye urugendo rwo gushaka guhindura amasezerano ubwo iyi kipe yayoborwaga na Munyakazi Sadate waje gukurwaho kubera ubwumvikane buke bwari muri iyi kipe.



Source : https://impanuro.rw/2021/03/25/rayon-sports-yavuguruye-amasezerano-na-skol/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)