Pierre-Emerick Aubameyang abinyujije kuri Instagram ye,yashyize hanze amafoto agaragaza iyi nyogosho ye nshya yishyizeho yitegura umukino wa nyuma wo mu itsinda azakinira igihugu cye cya Gabon.
Uyu rutahizamu amenyerewe cyane n'abakunzi ba ruhago ku bijyanye no guhindura umusatsi we awushyiramo amabara atandukanye cyangwa se akiyogoshesha bidasanzwe.
Icyakora kuri iyi nshuro uyu mukinnyi yiganye umuhanzi mu njyana ya Rap witwa Travis Scott wo muri US.
Aubameyang yashyize hanze iyi foto ari kumwe n'umuvandimwe we Willy Aubameyang arangije yandikaho ngo 'Indirimbo nshya iraje vuba.'
Abafana batandukanye b'uyu mukinnyi bahise bacika ururondogoro aho bamwise Travis Scott mu gihe uyu muvandimwe we bamwise Sean Paul.
Bamwe bashimye iyi nyogosho ya Aubameyang mu gihe abandi bamututse cyane ndetse bavuga ko uko yiyogoshesheje biteye umujinya.
Aubameyang yiyogosheje nyuma yo kwigaragaza cyane mu mukino Gabon iherutse kwihaniza RD Congo mu gushaka itike ya AFCON2021 bahise banakatisha nyuma y'uyu mukino.
Muri uyu mukino, Aubameyang yatsinze igitego ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego ku ruhande rwa Gabon.
Aubameyang aheutse kwicazwa n'umutoza Mikel Arteta ku mukino Arsenal yatsinzemo Tottenham ibitego 2-1 kubera gukererwa kugera mu nama itegura umukino.