Perezida Magufuli aravugwaho kuba arwaye COVID-19 yakunze gucyerensa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru yatangiye gucicikana kuri uyu wa Kabiri ubwo havugwaga inkuru y'umukuru w'Igihugu cyo muri Africa urembye ariko ntatangazwe izina.

Dr John Pombe Magufuli wakunze kuvuga ko nta ngamba zidasanzwe azafata mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, amaze iminsi atagaragara mu ruhame.

Bwana Tindu Lissu utavuga rumwe na Leta ya Magufuli, avuga ko ubuyobozi bwa kiriya gihugu bukwiye gusobanurira rubanda ibyerekeye ubuzima bw'umukuru w'Igihugu cyabo.

Yagiye atanga ingero z'uko ubuyobozi bwa kiriya gihugu bwagiye bumenyesha abaturage ibyerekeye ubuzima bw'abakuru ba kiriya gihugu mu bihe binyuranye ariko akaba atumva impamvu ku byerekeye Magufuli, ntacyo bari gutangaza.

Ibinyamakuru byo muri Kenya na byo kandi bikomeje gutangaza ko hari umukuru w'Igihugu urwariye muri bimwe mu bitaro by'i Nairobi ariko bimwe bikirinda gutangaza amazina ye.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse na bimwe mu binyamakuru byo bivuga ko Perezida Dr John Pombe Magufuli ari we urembeye muri Kenya.

Perezida John Pombe Magufuli yigeze kuvuga ko nta COVID-19 iri mu gihugu cye ndetse kiriya gihugu nticyakunze gutangaza imibare y'abandura.

Ubuyobozi bukuru bwa kiriya gihugu bwavuze ko butazakenera inkingo z'iki cyorezo ahubwo bugashishikariza abaturage kwikingira bakoresheje imiti ya gakondo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Magufuli-aravugwaho-kuba-arwaye-COVID-19-yakunze-gucyerensa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)