Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Magufuli ‘wakundaga Afurika’ -

webrwanda
0

Umukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka kwinjira muri Guverinoma. Aba barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Myiza, Gatabazi Jean Marie Vianney n’uw’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata.

Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana ku wa 17 Werurwe aguye mu bitaro biri mu Murwa Mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam; yazize indwara y’umutima yari amaranye imyaka 10.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano, Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Magufuli, yafataga nk’inshuti ndetse n’impirimbanyi y’iterambere ku Mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Sinasoza ntihanganishije umuryango wa Perezida John Pombe Joseph Mafuguli uherutse kwitaba Imana ndetse no ku gihugu cya Tanzania muri rusange. Perezida Magufuli yari umunyamurava ukunda Afurika kandi akaba inshuti y’igihugu cyacu”.

Perezada Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.

Ati “U Rwanda rwifatanyije na Tanzania ndetse na Perezida Samia Suluhu Hassan muri ibi bihe bigoye”.

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Magufuli, Perezida Kagame yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Twitter bwagaragaje akababaro yatewe no kubura inshuti ye.

Yagize ati “Twababajwe no kubura umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Perezida Magufuli. Umusanzu we ku gihugu cye n’Akarere kacu ntabwo bizibagirana.”

Yakomeje agira ati “Nihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe bitoroshye.’’

Umubano mwiza hagati ya Perezida Kagame na Perezida Magufuli uherutse kwitaba Imana ni uwo kuva kera, ndetse warushijeho gutera imbere ubwo Magufuli yatorerwaga kuyobora Tanzania, akanakorera urugendo rwa mbere mpuzamahanga mu Rwanda, ndetse icyo gihe Perezida Kagame yamugabiye inka.

Ku ngoma ya Magufuli kandi u Rwanda na Tanzania byasinye amasezerano yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzava Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali.

Kugeza ubu, u Rwanda rwatangaje igihe cyo kunamira Magufuli watabarutse ku myaka 61, kikazarangira ku wa 25 z’uku kwezi ari na bwo azashyingurwa.

Perezida Kagame yari afitanye umubano mwiza na Magufuli wa Tanzania
Perezida Kagame yavuze ko Magufuli yari umunyamurava ukunda Afurika
Ubwo Perezida Kagame yakirwaga na Magufuli, yahawe impano irimo iki gishushanyo
Aba bayobozi bombi bashyigikiye umugambi wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi izava Isaka muri Tanzania ikagera mu Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)