Nyaruguru: Hegitari zisaga ibihumbi 14 ziri guhingwaho mu gihembwe cy’ihinga cya 2020/21 B -

webrwanda
0

Ibihingwa byatoranyijwe bikunze kwera muri ako karere ni ibirayi bizahingwa kuri hegitari 3300; ibishyimbo kuri hegitari ibihumbi 10; ibigori kuri hegitari 368 n’imboga kuri hegitari 350.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yabwiye IGIHE ko hatunganyijwe n’amaterasi y’indinganire n’ibishanga kandi byose bizahingwaho.

Ati “Twakoze amaterasi y’indinganire kuri hegitari 170 ndetse dutunganya n’ibishanga kuri hegitari 120, ibyo byose tukaba twatangiye kubikoresha muri iki gihembwe cy’ihinga.”

Ku bijyanye n’inyongeramusaruro hazakoreshwa toni 910 z’amafumbire atandukanye; hakoreshwe ibirundo 16.600 by’ifumbire y’imborera n’imbuto y’ibigori ingana na toni 18.

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko imbuto n’inyongeramusaruro byabagereyeho ku gihe, bityo biteguye guhinga kare kugira ngo umusaruro uzabe mwiza.

Muhimpundu Claudette wo mu Murenge wa Ruheru yagize ati “Ubu iwacu turi guhinga ibirayi kandi imbuto yatugezeho kare, nta kibazo tubona tuzagira keretse wenda ibihe nibiba bibi.”

Yakomeje avuga ko bazahinga n’ibigori kuko bahawe imbuto nziza y’indobanure kandi bazahinga n’ingano mu misozi kuko zikunze kuhera.

Mporanyisenga Evariste we yavuze ko yishimira ko bahawe imbuto y’ibirayi ku gihe kandi babakoreye amaterasi y’indinganire, bityo imyaka itazongera gutwarwa n’isuri.

Ati “Icyo nishimira ni uko imbuto yatugezeho kare kandi bakaba baraduciriye amaterasi yo guhingaho kugira ngo isuri itazongera gutwara imyaka. Twizeye ko umusaruro uzaba mwiza kuko n’amafumbire yatugezeho kare.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwasabye abaturage gukurikiza inama z’ubuhinzi bagirwa kandi bakihutira guhinga ku buryo ukwezi kwa Werurwe 2021 kuzarangira bamaze guhinga bose.

Basabwe kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire n’ibishanga byatunganyijwe kandi bakita ku gukoresha inyongeramusaruro kuko zihari.

Basabwe kwitabira n’izindi bahunda zirimo gusibura imirwanyasuri no kuhira imyaka mu gihe cy’izuba kandi bakibuka gushinganisha imyaka yabo kuko bashyiriweho ‘nkunganire’ kugira ngo igihe bahuye n’ikiza babashe kugobokwa.

Abaturage basabwe gukurikiza inama bagirwa zijyanye n'ubuhinzi
Hakozwe amaterasi y’indinganire kuri hegitari 170 hagamijwe kurwanya isuri
Mu Karere ka Nyaruguru hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 202021 B
Mu bihingwa byatoranyijwe harimo ibirayi bizahingwa kuri hegitari 3300
Ubuyobozi ku bufatanye n'inzego z'umutekano batangije igihembwe cy'ihinga mu Karere ka Nyaruguru

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)