Nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ibiro bya Minisitiri w'Intebe, Perezida Kagame yakuyeho Prof Shyaka Anastase wayoboraga Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu, amusimbuza Gatabazi JMV wari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru.
Perezida Kagame kandi yahinduye ba Guverineri b'intara, aho Amajyepfo yagumanye Kayitesi Alice, Amajyaruguru ahabwa uwitwa Dancilla Nyirarugero, Emmanuel Gasana wigeze kuyobora Polisi akanaba Guverineri w'Amajyepfo ubu yahawe kuyobora Uburasirazuba mu gihe Uburengerazuba bwahawe Habitegeko Francois wari Meya w'akarere ka Nyaruguru.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda yagizwe Beata Habyarimana naho Soraya Hakuziyaremye wayoboraga iyi Minisiteri agirwa Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu (BNR).