Muri izi mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, asimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.
Umukuru w’Igihugu kandi yashyizeho abayobozi b’Intara aho Guverineri Kayitesi Alice yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Amajyepfo, Gasana Emmanuel agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Dancille Nyirarugero agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu gihe François Habitegeko yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburangerazuba.
Hari kandi abayobozi bongerewe manda mu mirimo bari basanzwe barimo nka Odette Yankurije wari Umuvunyi Mukuru Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya Akarengane ndetse n’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
Muri abo bakomiseri harimo Makombe Jean Marie Vianney, Marie Sylvie Kawera, na Aurelie Gahongayire.


