Ole Gunnar Solskjaer yahishuye umukinnyi w'icyamamare yifuza muri Manchester United #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'aho Juventus isezerewe muri UEFA Champions League rugikubita,ahazaza ha Cristiano Ronaldo hahise hajya mu mazi abira aho benshi bemeje ko iyi kipe itazamwongera amasezerano.

Uyu mukinnyi w'imyaka 36 ngo ntacyifuzwa na Juventus kubera ko umusaruro we utayifashije kugera ku byo yifuza birimo gutwara igikombe cya UEFA Champions League.

Mu cyumweru gishize byavuzwe ko Jorge Mendes ashakira amakipe Ronaldo yifuza kumugarura mu Bwongereza mu ikipe ya United.

Nubwo kugaruka muri iyi kipe bishidikanywaho,umutoza Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko yakwifuza gutoza CR7 muri Manchester United.

Yagize ati 'Hari abakinnyi nakinannye nabo nakwifuza kugira mu ikipe yanjye.Nakwishimira kugira umukinnyi nka Roy Keane mu ikipe nubwo ntazi niba nabasha kumutoza.Roy yatangaga ikinyuranyo cyane ariko nanone nanakinannye na Cristiano Ronaldo kandi amaze imyaka 10-15 ari umukinnyi wa mbere ku isi we na Messi.Wamwifuza mu ikipe yawe mu by'ukuri.

Nubwo bivugwa ko Ronaldo ashobora kugaruka Old Trafford,Ronaldo we ngo yifuza kugaruka muri Real Madrid nkuko byatangajwe na AS.

Amakuru avuga ko Juventus yifuza ikipe yabaha miliyoni 25 z'amapawundi nubwo yamuguze miliyoni 88 muri 2018 kugira ngo yiyubake.

Umutoza wa Madrid,Zinedine Zidane abajijwe niba yifuza ko Ronaldo agaruka yasubije ati 'Buri wese azi icyo Ronaldo asobanuye muri Real Madrid.Muzi uko tumwubaha muri Real Madrid.Ibyo yadukoreye ntibigereranywa.'


Ole yahishuye ko yakwifuza ko Ronaldo agaruka muri United



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ole-gunnar-solskjaer-yahishuye-umukinnyi-w-icyamamare-yifuza-muri-manchester

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)