Nyarugenge: Polisi yafashe abantu bari bafite magendu #rwanda #RwOT

webrwanda
0
    Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya  magendu(ASOC) n'irishinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe ku bufatanye n'abaturage bafashe abantu bane bafite magendu  y'imyenda ya caguwa  amabalo 20.

Abafashwe ni  Niyondamya  Eduard w'imyaka 36 na  Uwanyirigira Consolee  w'imyaka  32  bari bafite amabalo 8, bafatiwe mu Murenge wa Kimisagara  naho  Nshimiyimana Yassin w'imyaka 29 na Sikubwabo Emmanuel w'imyaka 41 bafatanwe amabalo 12, bafatiwe mu Murenge wa Rwezamenyo mu Kagari ka  Kabuguri I, bose bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera  yavuze ko bariya bantu bafashwe mu  masaha atandukanye   ariko bafatwa umunsi  umwe tariki ya 5 Werurwe 2021, bose bafashwe biturutse ku makuru  yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati  'Habanje gufatwa  Niyondamya Eduard na Uwanyirigira Console bafatirwa mu isoko rya Kimisagara barimo gupakurura amabalo 8 y'imyenda ya Caguwa. Imyenda  yabanje gufatanwa Uwanyirigira avuga ko atari iye ko ari iya Niyondamya ari nawe ufite ububiko bwayo  i Nyamirambo, uyu nawe yarafashwe atwemerera ko iyo myenda ari iye ndetse nta misoro yayo afite.'

Kuri uwo munsi nanone ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu(ASOC) ku bufatanye n'ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU)  bafashe Nshimiyimana Yassin na Sikubwabo Emmanuel, bafatanwe amabalo 12 nayo y'imyenda ya caguwa.

CP Kabera yagize ati  'Iriya myenda yafatiwe mu rugo kwa Nshimiyimana  ariko uyu akaba yari ayibikiye uwitwa Kayiranga Enock  na Sikubwabo Emmanuel, Kayiranga yahise acika hafatwa Sikubwabo  na Nshimiyimana. Ubusanzwe ibalo y'imyenda ipima ibiro 45 ariko aba bo ibalo imwe irapima ibiro 90.'

CP Kabera yakomeje avuga ko gufatwa kwa Sikubwabo  kwaturutse ku kuba yaraje  gutanga ruswa kugira ngo abapolisi barekure iyo  myenda.

Ati 'Kayiranga amaze gucika yaragiye ahura na Sikubwabo kuko nawe yari afitemo imyenda  amabalo abiri amubwira ko yaza kuganiriza abapolisi akabaha amafaranga ya ruswa  kugira ngo iyo myenda irekurwe. Abapolisi bamufashe arimo kubaganiriza uko abaha iyo ruswa nyuma aza kuvuga ko nawe muri iyo myenda harimo iye.'

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yakanguririye abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu kuko  bunyuranyije n'amategeko ndetse ko  amayeri bakoresha amaze kumenyekana, n'ikipe ibafasha kwinjiza mu Rwanda magendu yaramenyekanye.

Ati 'Bamwe mu bantu bazana magendu bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo  bafiteyo umuntu w'umunyarwanda  uzana iyo myenda ya caguwa  akayambukana mu mazi mu kiyaga cya Kivu anyuze mu kirwa cy'Ijwi  akayigeza mu Karere ka Rusizi. Iyo myenda iyo imaze kugezwa mu Karere ka Rusizi bayishyira mu modoka  noneho hejuru yayo  bakarenzaho imifuka irimo imbuto z'imyembe, hari n'ubwo basorera imyenda mikeya  bakayivanga n'itasoze.'

Yashimiye abaturage barimo gukorana na Polisi  mu kurwanya ibyaha abasaba gukomeza gutanga amakuru kuko biri mu rwego rwo kwiyubakira Igihugu. Yibukije abaturarwanda muri rusange ko abacuruza imyenda ya caguwa baba barimo kunyereza imisoro kandi  ariyo yubaka Igihugu bityo kigatera imbere.

Inkuru impanuro.rw ikesha RNP ivuga ko imyenda yafashwe ndetse n'abayifatanwe bajyanwe ku  ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu kugira ngo bakorerwe amadosiye.



Source : https://impanuro.rw/2021/03/07/nyarugenge-polisi-yafashe-abantu-bari-bafite-magendu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)