Nyarugenge: Bane bafatanywe magendu y'amabalo 20 y'imyenda ya caguwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe mu masaha atandukanye ariko bafatwa umunsi umwe tariki ya 5 Werurwe 2021, bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

CP Kabera yakanguririye abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu kuko bunyuranyije n'amategeko ndetse ko amayeri bakoresha amaze kumenyekana, n'ikipe ibafasha kwinjiza mu Rwanda magendu yaramenyekanye.

Ati "Bamwe mu bantu bazana magendu bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafiteyo umuntu w'umunyarwanda uzana iyo myenda ya caguwa akayambukana mu mazi mu kiyaga cya Kivu anyuze mu kirwa cy'Ijwi akayigeza mu Karere ka Rusizi. Iyo myenda iyo imaze kugezwa mu Karere ka Rusizi bayishyira mu modoka noneho hejuru yayo bakarenzaho imifuka irimo imbuto z'imyembe, hari n'ubwo basorera imyenda mikeya bakayivanga n'itasoze."

Yashimiye abaturage barimo gukorana na Polisi mu kurwanya ibyaha abasaba gukomeza gutanga amakuru kuko biri mu rwego rwo kwiyubakira Igihugu. Yibukije abaturarwanda muri rusange ko abacuruza imyenda ya caguwa baba barimo kunyereza imisoro kandi ariyo yubaka Igihugu bityo kigatera imbere.

Imyenda yafashwe ndetse n'abayifatanwe bajyanwe ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu kugira ngo bakorerwe amadosiye.

Itegeko ry'umuryango w'ibihugu byo mu Karere k'Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n'ibihumbi bitanu by'amadorali y'Amerika (US$5000).

Tariki ya 26 Gashyantare abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana bafashe uwitwa Ukwigize Daniel w'imayaka 44 na Ndayiragije Milliam w'imyaka 28. Bafatanwe magendu y'ibitege 465, ikarito irimo litiro 5 za divayi n'ibizingo 25 by'insinga z'amashanyarazi.

Polisi yihanangirije abinjiza mu Rwanda magendu ya caguwa, ivuga ko batazihanganirwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-bane-bafatanywe-magendu-y-amabalo-20-y-imyenda-ya-caguwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)