Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi barishimira intambwe bamaze gutera mu iterambere -

webrwanda
0

Ni abahinzi bibumbiye muri Koperative Coopthevigi (Cooperative du Thé Villagois de Gisakura), bagemura icyayi ku ruganda rugitunganya rwa Gisakura.

Aba bahinzi harimo abatangiye kugihinga mu mwaka wa 1973, barimo na bamwe bigeze kukirandura bagatera amashyamba kuko babonaga nta musaruro kibaha. Nyuma baje gusanga baribeshye bongera guhinga icyayi no kucyitaho bongera ubuso gihinzweho, kuri ubu kikaba kiri kubaha umusaruro ushimishije.

Umwe muri abo bahinzi ubimazemo igihe yitwa Kalisa Cyprien wo mu Murenge wa Ruharambuga. Yavuze ko yaje kuvumbura ko umusaruro w’icyayi uterwa n’uburyo umuhinzi yacyitayeho, bigatuma aza gufata umwanzuro wo kucyitaho no kugikorera, none kuri ubu kikaba gitumye abayeho neza.

Yagize ati “Natangiye guhinga icyayi mu mwaka wa 1973, icyo gihe ntabwo byari byiza cyane nk’ubu kuko gisigaye gifite inoti. Hari abagiye bakireka bagatera amashyamba kubera ko nta musaruro cyatangaga, kandi na bo ntabwo bakitagaho cyane. Nyuma yaho batangiye kutwigisha ibyiza byacyo, hari abongeye batema amashyamba barongera baragihinga kandi kiri kubaha umusaruro ushimishije.”

Yasobanuye ko kubera ubu buhinzi bw’icyayi, bwatumye abona inguzanyo zituma yiteza imbere binyuze mu kwagura ubuhinzi bwe ndetse no gukora irindi shoramari.

Yagize ati “Iyo nkeneye amafaranga, ndagenda kuri Sacco bakanguriza kuko baba bizeye ko nzabishyura bitangoye. Mfata hafi ibihumbi 80 Frw ku kwezi ku buso bwa hegitare mpinga, kandi ubu namaze kwiyubakira inzu nziza ntuyemo n’abo tubana.”

Amafaranga aturuka mu buhinzi bw’icyayi yatumye bamwe muri bo batangira indi mishinga irimo nko korora ndetse abanyamuryango ba Koperative ya Coopthevigi bose bishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse bakigurira ubwishingizi bwa ‘Ejo Heza’.

Kabagwira Valérie wahawe inka muri uyu mwaka abikesha uburyo yita ku cyayi cye, yavuze ko byamuteye umuhate wo gukomeza gukorera icyayi cye.

Yagize ati “Narishimye cyane, ubu nanjye ngiye korora mbone umusaruro. Nzabonaho amata, ifumbire yo gufumbiza imyaka kandi byose biturutse ku buryo nita ku cyayi cyanjye.”

Mukarere Elina na we ati “Buri kwezi mbona ibihumbi 40 Frw, igihe maze mpinga icyayi cyaramfashije. Mfite akazi kanjye gahoraho, ndi umubyeyi w’abana batatu kandi icyayi cyamfashije kubarihira amashuri kugeza umwe muri bo anarangije kaminuza. Bampaye inka none nanjye noroje mugenzi wanjye kandi nanjye yanteje imbere kuko mbona ifumbire ndetse nabonye n’ikimasa ndakigurisha, amafaranga nkuyemo amfasha kwiteza imbere n’umuryango wanjye.”

Umuyobozi wa Koperative ya Coopthevigi, Nyiravuguzifa Drocella, yavuze ko gahunda yo gutanga inka ku bahinzi bahize abantu ituma abahinzi bose ba koperative bagira ishyaka ryo guhinga kinyamwuga no kwita ku mirima yabo, bityo umusaruro wa koperative ukiyongera muri rusange.

Iyi gahunda kandi inatuma abahinzi biteza imbere bakabona ahandi bakura amafaranga atari mu buhinzi gusa.

Yavuze ko muri uyu mwaka bafite intego yo gutanga inka esheshatu ku bandi banyamuryango kandi bakaba bafite icyizere cyo kuzatanga inka ku bahinzi bose b’iyo koperative mu myaka ya vuba.

Ati “Mu bahinzi dufitemo inka 30 zigenda zibyara zijya ku bandi bahinzi. Iyi gahunda yatangiye kuva mu mwaka wa 2017 kandi tugendera ku muntu ufite umurima mwiza kuko hari abagiye bakirandura bagatera amashyamba. Ubu twamaze koroza abantu babiri bo mu Mirenge ya Bushekeri na Ruharambuga. Turacyoroza abantu inka kuko esheshatu tugomba kuzitanga muri uyu mwaka.”

Ku ruhande rwa Yvan Munezero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, yavuze ko umurenge wageze ku iterambere rikomeye bitewe n’ubuhinzi bw’icyayi, kuko cyatumye abawutuye biteza imbere.

Yagize ati “Badufasha muri byinshi, usanga kwishyura imisanzu ya mituweli ndetse n’iya Ejo Heza byoroha. Bituma abaturage babona akazi bakiteza imbere, ugasanga abana benshi bajya ku ishuri aho kwirirwa iwabo kandi bakaba bameze neza bariye.”

Coopthevigi igizwe n’abanyamuryango 978 barimo abagabo 633 n’abagore 345. Bose hamwe bibumbiye mu mashyirahamwe icyenda ahingira hamwe ku butaka buhuje.

Mu mwaka wa 2020, aba bahinzi babonye umusaruro w’icyayi ungana n’ibilo miliyoni 2.645.130 ukaba warabahaye inyungu y’amafaranga angana na miliyoni 606.635.530 Frw.

Aha ni ho Coopthevigi ihingira icyayi
Iyi koperative yamaze kwiyubakira inzu abanyamuryango bayo bakoreramo
Abagize koperative bagenda borozanya inka, mu rwego rwo kwiteza imbere



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)