Ngororero: Abantu babiri bafatanwe magendu y’amabuye y’agaciro ibiro 630 -

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’aba bagabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati"Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) abaturage baduhaye amakuru ko iyo modoka irimo gupakira ibintu kandi ko uri kubipakiza asanzwe azwiho gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu. Tukimara guhabwa ayo makuru abapolisi bakorera muri uwo Murenge bahise bajyayo barabafata."

CIP Karekezi avuga ko aba bagabo bombi bakimara gufatwa babajijwe ibyangombwa bibemerera gucuruza amabuye y’agaciro bereka ibya kompanyi icukura amabuye mu Karere ka Muhanga.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Bijyojyo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero kwa Ngaboyishema.

Abapolisi barebye mu modoka ibyo bapakiye basanga ni amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti na Koluta. Umushoferi w’iyi modoka we akaba atuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, Akagali ka Kabuye, Umudugudu wa Kabuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko abo bagabo bababajije aho bari bajyanye ayo mabuye bavuga ko bari bayajyanye mu Mujyi wa Kigali.

Abaturage bavuga ko umwe mu bafashwe asanzwe acukuza amabuye muri uwo murenge atuyemo wa Ndaro ndetse akanayacuruza mu buryo butemewe n’amategeko.

CIP Karekezi yagiriye inama abantu bacukura bakanacuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu ko bakwiye kubicikaho kuko amayeri n’uburyo bwose bakoresha babikora yatahuwe batazabura gufatwa.

Yagize ati "Kujya gutira icyangombwa muri Kompanyi zemerewe gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro ni ukwibeshya cyane, kuko inzira zose uzacamo n’uburyo bwose uzakoresha uzafatwa. Nubikora uyu munsi ntufatwe umenyeko ejo uzafatwa ugashyikirizwa ubutabera, icyaruta ni uko ababikora babireka bagakora ibintu byemewe n’amategeko."

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ababombi bafatwa, yibutsa n’abandi muri rusange kujya batangira amakuru ku gihe cyane ko amabuye y’agaciro iyo acukuwe mu buryo butemewe byangiza ibidukikije birimo; amashyamba, amazi, imirima, imihanda n’ibindi.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gatumba ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Bafatanywe amabuye y'agaciro ya magendu bayapakiye mu modoka



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)