Ngewe nsigaye meze nk'ibishingwe Ni iki kih... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AmaG The Black ari mu baraperi badakunze kuripfana iyo bigeze ku biri kumuvugwaho cyangwa ku bivugwa mu gisata cy'imyidagaduro yamamayemo. Kuri iyi nshuro aravuga ko asigaye ameze nk'ibishingwe! Ese kuki uyu muhanzi yadukanye iyi mvugo?

Nusubiza amaso inyuma ukareba ku rukuta rwe rwa Instagram urasangaho indirimbo 'Muntinye' imaze amezi arindwi isohotse, wareba n'iyayibanjirije yitwa 'Ubuzima bwange' yakoranye n'umuraperi mugenzi we Jay Polly urasanga yo imaze amezi cumi ka kumwe.

InyaRwanda.com twashatse kumenya impamvu ndetse n'ibyo AmaG The Black ahugiyemo muri ino minsi, mu kiganiro kirambuye twagiranye yatubwiye ko ahugiye mu gutegura Album ye nshya yitwa 'Ibishingwe'. Yararikiye abantu ko iyi album niza azaba ari Album buri muntu wese yakumva.

Yagize ati "Ndi gutegura Album yanjye yitwa 'Ibishingwe' izaba igizwe n'indirimbo icumi. Ibishingwe abantu babica amazi ariko ibishingwe bifite akamaro hari abandi babifata bakabikoramo ifumbire ndetse bigafumbira ibintu barya". Ama G yanaduhishuriye ko n'ubwo umuzingo (Album) ye nta ndirimbo ye iriho yitwa 'Ibishingwe', ati "Ariko ibishingwe ni njye wivugaga meze nk'ibishingwe".

Si ubwa mbere AmaG The Black yiyita izina ridasanzwe bitewe n'ubutumwa ashaka gutambutsa kuko hari n'igihe yigeze kwiyita imbwa, icyo gihe nabwo yari ari kwambamaza indirimbo yari amaze iminsi ashyize hanze. AmaG yasobanuye ko Album ari gutegura mu buryo bwo kuyisohora naba afite amafaranga azasohora videwo (Video) ariko naba atayafite bazumva amajwi (Audio).

Uyu muraperi yagarutse ku mishinga ye ijyanye n'ubukorikori anadusobanura aho umushinga we witwa urubura wo gukora amafarigo ugeze atubwira ko icyari gikomeye kwari ukubitekereza, none washyizwe mu bikorwa bityo kugurisha byo bikaba bitagoye. Arashimira n'abari kumuteza imbere. Mu butumwa yageneye abakunzi b'umuziki we yavuze ko ibintu ari abantu kandi ufite abantu bafite amafaranga uba ufite ibintu.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104016/ngewe-nsigaye-meze-nkibishingwe-ni-iki-kihishe-inyuma-yiri-zina-ama-g-the-black-ari-kwiyit-104016.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)