Musanze: Yasabye kurindirwa umutekano nyuma y’inka ze eshatu zishwe n’uburozi -

Uyu muturage Munyampamirwa asanzwe akora ubuhinzi n’ubworozi kuva muri 2014 ubwo yahageraga ahaguze, agatangira kuhakorera n’ubwo ahamya ko nta mahoro yigeze ahagirira kuko hari n’igihe abashumba be bigeze gutwikirwa mu nzu babagamo ariko bagatabarwa nta we uhasize ubuzima.

Nyuma yo gupfusha inka ze eshatu yahororeraga zizize uburozi nk’uko byemezwa n’Ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Cyuve, uyu Mugabo yasabye inzego z’Akarere kumuba hafi kuko iki ari ikibazo gihungabanya umutekano.

Yagize ati " Ikibazo gihari ni inka zanjye zishwe ku bintu by’amanzaganya, ubu ndibaza icyo nza gukora kikanyobera kuko ndamutse nzihambishije zigateza ikibazo ku musozi nakurikiranwa. Ibyo aribyo byose iki ni ikibazo cy’umutekano muke, ubuyobozi bukwiye kureba uburyo bwatwubakira umutekano. Niyo mpamvu nsaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwahagera bukazihambisha nanjye nkigira kwiruhukira".

Umukozi w’Umurenge wa Cyuve Ushinzwe Ubworozi ari na we wakoze isuzuma, yemeza ko izi nka zose zagaragaje ibimenyentso bimwe kandi ko nyuma y’urupfu rwazo basanze zarariye uburozi n’ubwo bataramenya neza ubwo aribwo.

Yagize ati " Izi nka zose uko ari eshatu zagaragazaga ibimenyentso bimwe haba mu nyama n’inyuma. Zabanje kwanga kurya dushaka ibimenyentso tubibuze dukeka amarozi ari nabwo nahise nsaba nyirazo nziha umuti wo gutuma zihitwa ngo zisohore iyo myanda.”

“Nyuma yo gupfa, twasanze iya mbere yahiye umwijima n’urwagashya. Wasangaga byanahinduye isura, bityo twemeza ko ari uburozi ariko ntapfa kwemeza ubwo aribwo zariye kuko iyo bimeze gutya bujya mu maraso bukajya no mu mubiri, iyo rero imitsi imaze kwangirika amaraso agenda yanduye n’ibigomba gutunga inka bikagenda byanduye bityo igapfa"

Akomeza aburira abaturage kudahirahira ngo bashake uko bataburura izi nyama zahambwe ngo bazirye kuko uburozi buba bwishe itungo nabo bwabica.

Ati " Icyo dusaba abaturage ni uko batagomba kurya amatungo nk’aya kuko niba mbasobanurira ko ari uburozi ntazi ayo ariyo bashobora kuyarya nabo bagapfa kandi aho kugira ngo duhombe abaturage n’inka, twahomba inka gusa tukagira agahinda k’inka ariko abantu tukabagumana.”

Izi nka za Munyampamirwa yafashwe ku mugoroba wo kuwa gatatu, imwe ipfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ikurikirwa n’indi ku gicamunsi cyaho naho indi ipfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki 13 Werurwe 2021.

Twagerageje kuvugana n’Urwego rw’Akarere gashinjwa kwirengagiza iki kibazo ariko ntibyakunda kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Mu Karere ka Musanze hakunze kumvikana ubugizi bwa nabi bwibasira amatungo aho inka zimwe zitemerwa mu biraro, ibintu inzego z’Akarere n’iz’umutekano zihamya ko zitazihanganira.

Munyampirwa yapfushije inka eshatu icyarimwe zizize uburozi butaramenyekanaPost a comment

0 Comments