Musanze: Hari kubakwa imihanda ya kaburimbo izatwara arenga miliyari 11 Frw -

webrwanda
0

Iyi mihanda iri kubakwa mu rwego rwo kongera ibikorwa remezo bigezweho muri uyu mujyi uri mu yunganira Kigali.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko bwashyize imbere gahunda yo kongera ibikorwa remezo birimo n’imihanda ya kaburimbo izafasha abagatuye n’abakagenda kurushaho gukora ingendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Rucyahanampuwe Andrew, yavuze ko kuri ubu imirimo yo kubaka iyi mihanda irimbanyije kandi ko yose izasozwa muri uyu mwaka nk’uko babyiyemeje.

Yagize ati "Imihanda ya kaburimbo iri kubakwa mu Mujyi ni kilometero 6.4, imirimo yo kuyitunganya igeze ku kigero cya 80%, yo yagenewe amafaranga y’u Rwanda agera kuri 5.584.371.170 Frw imirimo yo kuyubaka izarangira muri Gicurasi 2021. Usibye mu Mujyi wa Musanze gusa, hari no gukorwa imihanda ifite kilometero 15,4 mu Kinigi izatwara amafaranga agera kuri 6.165.694.128 aha ho imirimo yo kuyubaka azarangira muri Nzeri 2021."

Bamwe mu batuye n’abagenda muri Musanze, bishimira iri terambere bagezwaho kuko na bo bari barinyotewe mu myaka myinshi banaze bajya gupagasa muri Uganda na Kigali.

Habineza Jean Nepo ni umwe muri bo, yagize ati "Mbere twe twumvaga iterambere ari ukujya Kigali gupagasa, narabigerageje njya Kigali biranyangira ndahindura njya Kampala muri Uganda ariko naho ntacyo nacyuye kuko naraje ndubaka nsanga n’abo nasize ino barubatse, nabonye ko nta igihe cyanjye[…] Twishimiye iyi mihanda kuko mbere nakorera make kubera imihanda mibi, nkahora nkoresha moto yanjye yangiritse ariko ubu ubona ko ari ukunyereza kuri kaburimbo naho itari imirimo yo kuyishyiramo irakomeje."

Habineza Joseph we yagize ati "Mbere twari dufite umuhanda mubi cyane ujya mu Kinigi, ubu urebe aho iyi kaburimbo tuyiboneye turi kuvugurura tukubaka amazu agenzweho, ubu se wambwira ngo njye gushaka irihe terambere rindi tudafite? Turashimira leta yacu itarahejeje iterambere i Kigali ikumva ko natwe turikwiriye."

Imihanda ya kaburimbo iri kubakwa mu Karere ka Musanze ifite uburebure bwa kilometero 21,8 izuzura itwaye 11.750.065.298 Frw, azatangwa n’Akarere ka Musanze n’abafatanyabikorwa bako barimo Banki y’Isi yatanze yatanze inkunga yo kubaka imihanda y’i Musanze, Akarere ka Musanze gafatanyije na LODA mu buhuzwabikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bo bazakora imihanda yo mu Kinigi.

Biteganyijwe ko iyi mihanda izuzura itwaye arenga miliyari 11 Frw
Iyi mihanda yitezweho koroshya urujya n'uruza rw'abantu mu Karere ka Musanze
Yose izuzura mbere y'uko umwaka wa 2021 urangira



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)