Cardinal Kambanda yasabye Abakirisitu Gatolika kuvugurura ubuzima bwabo -

webrwanda
0

Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Werurwe 2021 mu gitambo cya Misa yasomye ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wa Mashami.

Umunsi Mukuru wa Mashami uba ku Cyumweru kibanziriza icyumweru cya Pasika, ugakurikirwa n’icyumweru gitagatifu, aho abakirisitu bazirikana ububabare Yezu yanyuzemo kugeza abambwe ku musaraba.

Cardinal Kambanda yavuze ko abantu bavuga Imana ariko bayumva mu buryo butandukanye bijyanye n’imyumvire yabo.

Ati “Abantu bavuga Imana ariko ugiye gusesengura, usanga bayumva mu buryo butandukanye cyane. Hari uyiyambaza ndetse akayishimira ari uko arokotse kandi yari yibye cyangwa agize nabi, yashobora gucika agashima Imana ndetse akayiyambaza. Abamukurikiye na bo bashaka kugaruza no gusana ibyo yangije bakiyambaza Imana, babigeraho bakayishimira. Ugasanga rero hari ukuntu umuntu agira ishusho y’Imana ikurikije imyumvire n’ibitekerezo bye”.

Yongeyeho ko mu gihe Kiliziya yitegura Umunsi Mukuru wa Pasika, abakirisitu bakwiye guhindura imibereho yabo ya buri munsi, bakayijyanisha n’ibyo Kirisitu ashaka.

Ati “Bavandimwe rero twe dukurikire Yezu, buri umwe yibaze mu rugendo rwo gukurikira Yezu no kumwigana no gushinga ikirenge mu cye, twibaze igipimo cy’urukundo tumufitiye, kigaragarira mu bwitange dushobora kugirira Yezu mu kumukurikira, mu kwemera kwicisha bugufi, ngo dukurikize umurongo yaduhaye w’ineza itsinda inabi, umurongo w’urukundo utsinda urwango, umurongo w’ubuzima utsinda urupfu kugira ngo tuzukane nawe kuri Pasika.”

Umunsi Mukuru wa Mashami wizihizwa n’abakirisitu Gatolika bo hirya no hino ku Isi, aho bagenda mu nzira bitwaje amashami y’imikindo.

Uyu munsi uba ku Cyumweru cya nyuma cy’Igisibo kibanziriza Pasika, aho wizihizwa mu rwego rwo kwibuka Yezu igihe yinjiraga i Yeruzaremu akakirwa n’imbaga y’Abayahudi bari baje kwizihiza Pasika mbere y’uko abambwa ku musaraba.

Cardinal Antoine Kambanda yasabye abakirisitu kuvugurura ubuzima bwabo bugashingira ku cyo Kirisitu ashaka



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)