Iki kigo cyahise gisaba Abanyarwanda bose kwirinda kongera kugura no gukoresha ubu buki kuko butujuje ubuziranenge ndetse n’abari basanzwe babugurisha basabwa kubihagarika.
Itangazo ryo ku wa 27 Werurwe 2021, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Agateganyo wa Rwanda FDA, Dr Karangwa Charles rivuga ko ubuki bwa Best Honey, Honey-Power of Natura ndetse na Miel de Nyungwe bwapimwe muri laboratwari ibisubizo bigaragaza ko bwahinduriwe umwimerere.
Ati “Ndetse mu bugenzuzi bwakozwe ababutunganya bakaba bataramenyekana ahubwo bukitirirwa uruhanda nka Nyungwe Forest rwanditsehoo ko rukora Best Honey mu gihe izindi nta nganda zanditseho zibutunganya.”
Dr Karangwa akomeza avuga ko “Rwanda FDA, iramenyesha Abanyarwanda bose ko ikuye ku isoko ubuki bwa Best Honey, Honey-Power of Natura ndetse na Miel de Nyungwe.”
Rwanda FDA yasabye amaguriro [supermarkets] n’abacuruzi badandaza ubuki guhagarika gukwirakwiza no kugurisha ubuki bwa ‘Best Honey, Honey-Power of Natura ndetse na Miel de Nyungwe ndetse no gutanga amakuru ku hantu baranguye ubwo buki kandi bagasubiza ubuki bwose aho baburanguye bitarenze iminsi itanu.
Abaranguza ubuki bwahagaritswe kandi nabo barasabwa kwakira ubuki bazagarurirwa n’abo babugurishije kandi bagatanga raporo yimbitse igaragaraza amazina y’ababuranguye, nimero za telefone zabo n’ingano y’ubuki bwagaruwe.
Iki kigo cya FDA cyasabye Abanyarwanda bose kutongera kugura cyangwa gukoresha ubu buki kuko butujuje ubuziranenge.
Rwanda FDA, yaherukaga guhagarika ku isoko ry’u Rwanda ubuki bufite ikirango cya ‘HONEY HIVE’ yasanze bwarahinduriwe umwimerere kuko bushyirwamo isukari.


