MISS Rwanda 2021: Mu gihe habura amasaha make ngo gutora birangire, abakobwa 10 bayoboye abandi mu majwi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe hasigaye amasaha make ngo itora ryo gutora abakobwa 20 bagomba kujya mu wiherero wa nyuma wa Miss Rwanda 2021 rifungwe, Kabagema Laila akomeje kwanikira bagenzi be.

Ku munsi w'ejo nibwo iri tora rizafungwa, ni nabwo hazatangazwa abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda uzabera kuri Golden Tulip.

Abakobwa 2 bazahiga abandi mu majwi(SMS na Online) bazihita babona itike yo kujya mu mwiherero. Abandi 18 bakaba bazatoranywa n'akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda.

Ubu abakobwa uko ari 37 barimo gutorwa binyuze mu butumwa bugufi aho ujya muri telefoni yawe ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo MISS ugasiga umwanya ukandika nimero y'uwo ushaka gushyigikira ukohereza kuri 1525, ni mu gihe kuri murandasi birimo kubera ku rubuga rwa Igihe.com.

Abakobwa 10 bayoboye abandi mu majwi

Kabagema Laila

Kabagema Laila ni we mukobwa ukomeje kuza imbere mu majwi, afite imyaka 19 aho akoresha nimero 11. Yiga ubuganga ari mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Kuri SMS afite 206830 Online afite 30934

Ishimwe Sonia

Ishimwe Sonia w'imyaka 18, ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, ni nimero ya 10. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Mathematics, Physics and Geography (MPG). SMS afite amajwi 176463 Online akagira 30027. Akaba ari ku mwanya wa 2.

Musango Nathalie

Musango Nathalie ni we wa gatatu mu majwi. Yiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza aho yiga Business Management and Entrepreneurship, afite imyaka 22. Ni nimero 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. SMS afite amajwi 142168 Online 29708.

Uwase Kagame Sonia

Uwase Kagame Sonia afite nimero 34 niyo atorerwaho, ubu ari ku mwanya wa 4. Uyu mukobwa w'imyaka 20 akaba ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, akaba ari mu mwaka wa mbere wa Kaminuza aho yiga Marketing. Kuri SMS afite amajwi 83398 mu gihe Online afite 9897.

Akaliza Amanda

Ni we uri ku mwanya wa gatanu mu bakobwa abafite amajwi menshi, ni nimero 1, SMS afite 70273, Online akagira 8204. Afite imyaka 24 akaba yararangije Kaminuza aho yize International Relations. Ahagarariye Umujyi wa Kigali.

Akaliza Hope

Ni umukobwa w'imyaka 20 wiga mu mwaka wa 2 wa Kaminuza aho yiga Procurement, ahagarariye Intara y'Iburasirazuba. SMS afite 68927 Online akagira 7826. Atorerwa kuri nimero 2.

Umutesi Lea

Umutesi Lea afite imyaka 22, ni nimero 27, ahagarariye Intara y'Amajyaruguru. Yiga mu mwaka wa 3 wa Kaminuza aho yiga Travel and Toursim Management. SMS afite amajwi 62620, Online 16338. Ari ku mwanya wa 7.

Ingabire Grace

Akoresha nimero 7. Ahagrariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 25 akaba yararangije Kaminuza aho yize Major in Dance with Concentration in Globalization and Philosophy and Psychology, ari ku mwanya wa 8 mu bafite amajwi menshi aho kuri SMS afite 62625, Online akagira 9893.

Mutesi Doreen

Mutesi Doreen afite imyaka 19. Muri Miss Rwanda akoresha nimero 20. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Accounting. Ahagarariye Intara y'Uburengerazuba. SMS afite amajwi 35875 n'aho Online akagira 14109.

Akeza Grace

Ahagarariye Umujyi wa Kigali, akoresha nimero 3. Ubu afite imyaka 20 yarangije amashuri yisumbuye aho yize HEG(History, Economics and Geography), ni we uri ku mwanya wa 10 mu bafite amajwi menshi, Online afite 8024, SMS akagira 32439.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-2021-mu-gihe-habura-amasaha-make-ngo-gutora-birangire-abakobwa-10-bayoboye-abandi-mu-majwi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)