Miss Ingabire Grace akomeje kuyitirirwa ku mbuga nkoranyamba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Rwanda iratangaza ko Nyampinga w'u Rwanda 2021, Miss Ingabire Grace nta konti(Account) n'imwe ya Twitter afite, izihari zose ari izikomeje kumwiyitirira.

Nyuma y'uko Ingabire Grace atorewe kuba Nyampinga w'u Rwanda 2021, mu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 muri Intare Conference Arena, abantu bakomeje kugenda bamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga.

Kimwe no ku bindi byamamare, ntabwo byari kubura ko abantu bamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga yaba Instagram na Twitter.

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bubinyujije ku rubuga rwa Twitter, bwavuze ko uyu Nyampinga nta konti n'imwe ya Twitter agira izihari zose ari abamwiyitiriye, mu minsi ya vuba bakazamenyesha abantu konti ye nyayo.

Bagize bati"turashaka kubwira abantu bose ko, Nyampinga w'u Rwanda 2021, Ingabire Grace ntaho ahuriye na konti zose za Twitter zafunguwe mu izina rye. Muzihorere. Tuzabamenyesha konti ye nyayo vuba.

Ingabire Grace yatorewe kuba Nyampinga w'u Rwanda ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, akaba yarasimbuye Nishimwe Naomie.

Miss Ingabire Grace akomeje kwiyitirirwa ku mbuga nkorambaga



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-ingabire-grace-akomeje-kuyitirirwa-ku-mbuga-nkoranyamba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)