Tijara Kabendera yavuye imuzi ku kirego yarezwemo n'uwahoze ari umukozi we muri RIB(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Tijara Kabendera wa Vison FM, avuga ko kugeza ubu nta butumire bwa RIB yigeze abona cyangwa ngo ageyo kwisobanura ku kirego yarezwe n'uwahoze ari umukozi mu iduka rya TK Cosmetics.

Uyu munsi nibwo RIB yemereye ISIMBI ko hari umugore wareze Tijara Kabendera kumusebya hifashishijwe ikoranabuhanga amwita umujura.

Mu kiganiro na ISIMBI, Tijara Kabendera, yavuye imuzi ikibazo cye n'uwahoze ari umukozi we mu iduko aho yavuze ko yahujwe na we n'umuntu w'inshuti ye uba muri Tanzania.

Ati'Dosiye iteye gutya, uyu mukobwa cyangwa umugore kuko yarabyaye afite umwana. Yakoraga mu iduka ryanjye. Yari nk'umuvandimwe wanjye. Twamenyanye biturutse ku nshuti yanjye iba Tanzania.'

Yavugaga ko yamusabye ko yamuhera uwo mukobwa amafaranga, undi aramuhaya akiyakira yamubwiye ko yishimiye kubona nimero ye.

Umunsi umwe yamwandikiye amusaba ko bahura akamuganiriza kuko yari akeneye inama ze, yamusanze ku kazi aramuganiriza amubwira ibibazo bye bitamworoheye.

Nyuma yakomeje kujya amwandikira bakavugana yaba afite ikibazo akamufasha, uwamufashaga mu iduka agiye gusubira ku ishuri nibwo yahisemo kuzana uyu mukobwa cyane ko we yari agiye kujya hanze, amusiga mu iduka agarutse aranamureka arakomeza arakora kuko Tijara ari bwo yari amaze gusezera kuri Radio ari mu bintu.

Ngo yagendaga abona utuntu dutandukanye ariko agakomeza kumwihanganira;'hari ibyo nabonaga ariko nk'umuntu mukuru nkaceceka(…) icyo gihe ngiye ngarutse bambwiye ko kuri nimero y'abakiriya akabitaba nabi.'

'Igihe cyarageze nsubira hanze, ariko icyizere cyari cyatangiye kugabanuka, hari imyenda nasize mu rugo mbwira umwana ngo azayitware ku iduka, ndamubwira ngo ayimfotorere nyishyire kuri Instagram arambwira ngo ni 18 kandi nasize 20, agezeho arambwira ngo yabaze nabi.'

Yakomeje avuga ko hari umugore yari yakopye bahura amubwira byo gutebya ko yamwambuye undi amubwira ko yamwishyuye yayahaye umukobwa we hashize ibyumweru bibiri, ariko yibuka ko mu byo babaze atarimo.

Amubajije amubwira ko yamwishyuye kuri telefoni atarayabikuza, abajije wa mugore amubwira ko yamwishyuye mu ntoki.

Nyuma y'aho nibwo umukiliya yamuhamagaye amusaba ko yamugabanyiriza ku byo yari yaguze aho, yasanze ibyo yari yamugurishije igicuruzwa gihagaze ibihumbo 20 akimugurisha ku bihumbi 30.

Yagiye areba mu gitabo asanga hari ibyo yacuruje atanditse kandi byaracurujwe banishyuye.

Nyuma nibwo yahisemo gutandukana na we, ariko uyu mukobwa akomeza kugenda yaka abakiliya amafaranga ababwira ko agiye kubaha ibicuruzwa kandi bakishyura kuri nimero ye, ari nabwo Tijara yafashe umwanzuro wo kubishyira kuri Instagram ye aburira abakiliya be ko atakiri umukozi we ndetse na nimero akoresha ye bwite atari iya kompanyi, ashyiraho iya kompanyi.

Kugeza ubu Tijara ntabwo RIB iramuvugisha kuri iki kirego akurikiranyweho, mu gihe byaba bibaye yiteguye kwitaba akajya kubisobanura.

Tijara avuga ko yiteguye kwitaba RIB igihe izaba imutumyeho



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tijara-kabendera-yavuye-imuzi-ku-kirego-yarezwemo-n-uwahoze-ari-umukozi-we-muri-rib-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)