Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasobanuye uko ibyanya by'inganda bizongera miliyari 1000 Frw mu bukungu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka itatu ishize, umusaruro w'inganda wagize uruhare rukomeye mu gukomeza gahunda ya 'Made in Rwanda', igamije guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Nko mu rwego rw'ibikoresho by'ubwubatsi birimo sima, inganda zagize uruhare runini mu kugabanya sima ituruka mu mahanga hagakoreshwa iyakorewe mu Rwanda cyane.

Nk'ubu umusaruro wa sima yakorewe mu Rwanda mu mwaka ushize, warazamutse ugera kuri toni 455 uvuye kuri toni 320 mu 2017, bivuze ko ari inyongera ya 41% mu myaka itatu gusa.

Umusaruro w'ibikomoka ku mutungo kamere na wo warazamutse cyane, ndetse amafaranga yinjizwa n'uru rwego yavuye kuri miliyoni 180$ mu mwaka wa 2017, agera kuri miliyari 730$ mu mwaka ushize.

Ibi byatewe ahanini na gahunda yo kongerera agaciro amabuye y'agaciro aboneka mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, arimo zahabu, gasegereti, Coltan n'andi atandukanye.

Ibyanya by'inganda bigiye gukwirakwizwa mu gihugu hose

Ku wa 25 Werurwe 2021, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Leta y'u Rwanda ifite intego yo kubaka ibyanya by'inganda icyenda mu duce dutandukanye tw'igihugu, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku nganda.

Icyanya cya mbere kiri mu Mujyi wa Kigali, kiri ku buso bwa hegitari 289, kirimo inganda 123 ndetse na 49 zikiri kubakwa. Inganda 14 zubatse muri icyo cyanya zitunganya umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, izindi 30 zigakora ibikoresho by'ubwubatsi, 58 zigakora ibindi bikoresho bitandukanye mu gihe 21 ari inzu zo kubikamo ibikoresho.

Leta kandi irateganya kubaka icyanya cya Bugesera, kizajya ku buso bwa hegitari 330 ari na cyo kizaba ari kinini mu byanya icyenda biteganyijwe byose.

Imirimo yo kucyubaka irarimbanyije aho igeze kuri 70%. Inganda 19 zatangiye kucyubakwamo ndetse enye muri zo zatangiye gukora.

Ikindi cyanya kizaba kiri i Rwamagana, aho kizubakwa kuri hegitari 80, ndetse inganda 11 zikaba zikoreramo zirimo eshanu zitunganya umusaruro w'ubuhinzi ndetse n'izindi eshanu zikora ibikoresho by'ubwubatsi. Iki cyanya kandi cyubatsemo uruganda rumwe rukora ubudozi.

Mu Karere ka Musanze naho hazubakwa icyanya cy'inganda kizaba kiri kuri hegitari 167, ndetse kikaba kimaze kubakwamo uruganda rundi rukora sima, rwiyongereye kuri Cimerwa yari isanzwe iyikora yonyine mu Rwanda.

Icyanya cy'inganda cya Huye kizubakwa kuri hegitari 50, ndetse imirimo yo kucyubaka irakomeje aho abaturage bazimurwa bamaze kubarirwa, ndetse mu ngengo y'imari y'umwaka utaha, ibikorwa byo kucyubaka bikazakomeza. Kugeza ubu uruganda rumwe ruri kubakwa mu cyanya cyahariwe inganda kiri mu Karere ka Huye.

Ikindi cyanya kizashyirwa mu Karere ka Rusizi, ku butaka bufite hegitari 45, kizaba kirimo inganda eshanu.

Mu Karere ka Muhanga naho hazubakwa icyanya cy'inganda kizaba kiri kuri hegitari 63. Imirimo yo kwimura abaturage irakomeje ndetse ibikorwa byo kubaka icyo cyanya bikazashyirwa mu ngengo y'imari y'umwaka utaha. Uruganda rumwe ni rwo rukorera muri iki cyanya.

Akarere ka Nyagatare nako kazubakwamo icyanya kiri ku buso bwa hegitari 50, ndetse na Rubavu ikazubakwamo ikizaba gifite hegitari 50. Imirimo yo kubaka ibyanya muri utu turere iracyari inyuma ariko byitezwe ko mu ngengo y'imari y'umwaka utaha, ibi byanya bizagenerwa amafaranga atubutse.

Byitezwe ko ibi byanya byose nibitangira gutanga umusaruro, inganda zizaba zirimo zizatanga akazi ku bantu 27.000, ndetse bikongera miliyari 1000 Frw ku musaruro w'inganda muri rusange.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yavuze ko mu rwego rwo kuzahura ubukungu, ibi byanya by'inganda ari inkingi ikomeye Leta y'u Rwanda izakomeza gushyigikira.

Yagize ati "Ni muri urwo rwego Leta izarushaho kwihutisha ishyirwaho ry'ibikorwa remezo muri ibyo byanya by'inganda. Ibi bizatuma inganda zibona aho zikorera hakwiye, bityo zitange imirimo myinshi n'umusaruro wazo wiyongere."

Gahunda ya Uruganda Iwacu yatangiye gutanga umusaruro

Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w'ibikomoka mu turere zubatsemo, kugira ngo zibere isoko abaturage, ariko nanone zicuruze umusaruro wazo mu bice bitandukanye by'u Rwanda no hanze yarwo.

Ni muri urwo rwego hatangiye gahunda ya Uruganda Iwacu, aho ku bufatanye n'abikorera, Leta yubatse inganda esheshatu zatwaye miliyari 4 Frw.

Mu nganda zubatswe harimo urwa Burera rutunganya amata, urwa Rutsiro rutunganya ubuki, urwa Nyanza rutunganya ibumba, ururi i Rwamagana rutunganya urutoki, urw'i Gatsibo rutunganya impu ndetse n'urundi rutunganya ibirayi.

Byitezwe ko izi nganda zose zizegurirwa abikorera nyuma y'uko zimaze kumenyera no gutanga umusaruro. Ubu buryo bwitezweho gutanga umusaruro kuko aho bwakoreshejwe bwerekanye ko bishoboka.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yagize ati "Iyo izo nganda zimaze gufata umurongo, bituma abikorera bazibyaza umusaruro mwiza. Turimo kunoza imikorere y'Uruganda Iwacu, ku buryo ruzagira imikorere isobanutse uko iminsi igenda ishira kandi dutunganya n'ibitaragenze neza mu minsi ishize. Ibi bizatuma izi nganda zitanga umusaruro wisumbuye, bityo zikurure abashoramari kuko ari yo gahunda dushyigikiye."

Yongeyeho ko "Izi nganda zizajya zigura umusaruro w'abaturage ndetse ziwohereze ku masoko yo mu Rwanda no mu mahanga. Ibyo bizagira uruhare rugaragara mu kuzahura ubukungu bwacu."

Nk'ubu umusaruro w'Uruganda rutunganya amata i Burera wikubye gatanu, uva kuri litiro 500 ku munsi ugera kuri litiro 2.500. Ni mu gihe kandi uruganda rutunganya ibumba rumaze gutanga akazi ku bantu 150.

Leta kandi yashyize imbaraga mu guteza imbere udukiriro tumaze kubakwa mu turere 24 muri 30 tugize u Rwanda.

Miliyari 1,7 Frw imaze gushorwa mu bikorwa byo kubaka udukiriro, mu gihe abaturage 2.930 bamaze kutubonamo akazi gahoraho.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze ko ibyanya by'inganda byitezweho kwinjiriza igihugu amafaranga menshi no gutanga akazi
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa ubwo yari akurikiranye ibisobanuro bya Minisitiri w'Intebe
Abadepite n'Abasenateri b'u Rwanda bakurikiranye imirimo y'Inteko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yasobanuye-uko-ibyanya-by-inganda-bizongera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)