Luka 10:18: Umuraperi Lil Nas X yamuritse ink... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkweto z'amabara y'umutuku n'umukara zamaze kugera ku isoko nyuma yo kumurikwa na Lil Nas X umuraperi, umuririmbyi n'umwanditsi ukiri muto w'umunyamerika w'imyaka makumyabiri nu'mwe afatanyije na kompanyi yitwa MSCHF.

Nike yahise itangaza ko ntaho ihuriye n'umushinga w'ikorwa ry'iyi nkweto yakozwe hifashishijwe inkweto yayo ya Air Max 97s ariko ibimenyetso bikavanwaho hagashyirwaho ibindi bijyanye na shitani nk'uko nyir'umushinga yabiteguye.


Izi nkweto zageze hanze tariki 29 Werurwe 2019. Ni imiguru 666. Izi nkweto zigurishwa akayabo k'amadorali 1018 (Miliyoni y'amanyarwanda), ziri kwitwa iza shitani bitewe n'amaraso y'umuntu bazikoranye ukongeraho n'amagambo yanditseho yo mu ivanjiri yanditswe na Luka umutwe wa 10 umurongo wa 18 uvuga ngo 'Nabonye shitani amanuka ava mu ijuru'.

Izi nkweto zanditseho Icyanditswe cyo muri Bibiliya, Luka 10:18

Src: CNN



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104382/luke-1018-umuraperi-lil-nas-x-yamuritse-inkweto-za-satani-zirimo-amaraso-yumuntu-izi-ku-is-104382.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)