Kuki The Guardian itemera ko ibiganiro ku masezerano ya Arsenal n'u Rwanda bikorwa mu mucyo? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyo nkuru, Ronay yarimo kuvuga ku bufatanye hagati y'u Rwanda na Arsenal, aho yambara ikirango cya 'Visit Rwanda' ku mwenda wayo hagamijwe kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda.

Mu by'ukuri, ingingo y'ubufatanye hagati ya Arsenal n'u Rwanda ikwiye kuganirwaho, gusa ikibabaje, ni uko uburyo Ronay ayivugaho adakoresha inyurabwenge, bigatuma amarangamutima ye yo kutumva ibintu kimwe na Leta y'u Rwanda, ari yo ashingiraho mu kubaka ikiganiro, bikarangira kiyobeje abasomyi.

Mu ntangiriro z'inyandiko ye, Ronay yatangiranye imvugo ifutamye y'uko 'ibintu mu Rwanda biteye impungenge ku rwego mpuzamahanga'. Ibi yabivuze ashingiye ku birego bidafite gihamya by'uko 'hari abantu bapfira muri za gereza, abandi bakaburirwa irengero ndetse bamwe bagakorerwa ibikorwa by'iyica rubozo'.

Ni ibirego byazamuwe n'u Bwongereza, ku buryo mu mitekerereze ya Ronay, yumva byagakwiye gushingirwaho mu gutuma Arsenal yivana muri ubu bufatanye bwayo n'u Rwanda.

Ishingiro ry'ibi birego ryataye agaciro rugikubita, nyuma y'uko Leta y'u Bwongereza itangaje ko amakuru yashingiyeho ibirego byayo ku Rwanda iyakomora ku Muryango uvuga ko uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch (HRW), nyamara Richard Johnson, wigeze kuba mu nzego zifata ibyemezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaragaragaje ko uwo muryango ufite umugambi mubisha wo guharabika Leta y'u Rwanda kandi ko ibirego byawo bidafite ishingiro ndetse bitajya bitanga umusaruro.

Ku rundi ruhande, abandi bahanga barimo Phil Clark, bibajije ku birego bidashinga uwo muryango uhoza ku Rwanda nyamara ugahindukira ukamagana ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda boherezwa kuburanishirizwa mu nkiko z'u Rwanda.

Uyu muryango kandi ni wo wigeze kuvuga ko hari abantu bishwe na Leta mu Rwanda ariko nyamara bakaza kugaragara ari bazima. Uretse ibyo, uyu muryango usanganywe ibindi bibazo bitaworoheye birimo ruswa, ku buryo uretse n'u Rwanda, n'ibindi bihugu byinshi ku Isi bimaze gutera icyizere uyu muryango.

Mu yandi magambo, uyu si umuryango ufite ubwizerwe bwashingirwaho n'inzego cyangwa ibigo bikomeye, ku buryo byafata ibyemezo bikarishye birimo nko gusesa amasezerano abyara inyungu hagati y'impande ebyiri zayumvikanyeho (nk'uko Ronay abyifuza, kuko yagaragaje ko Arsenal yagakwiye guhagarika amasezerano n'u Rwanda).

Aho kugira ngo bigende gutya, ubu bufatanye bwakabaye indi mpamvu ku ruhande rwa Arsenal, yatuma iyi kipe ikomeza gushyigikira ubufatanye bwayo n'u Rwanda, kandi ntibugarukire gusa mu kwamamaza igihugu nk'ahantu heza hakorerwa ubukerarugendo, ahubwo bukagukira mu kwamagana abantu nka Ronay, bifuza kwanduza inkuru y'iterambere ry'u Rwanda igaragarira 'mu muco, umurage ndetse n'iterambere by'u Rwanda'. Biramutse bigenze gutya, byatuma ukuri kutagaragazwa na Ronay ndetse na HRW kujya ahabona kukamenyekana.

Byashoboka rero ko Arsenal iramutse itanze umucyo kuri Ronay, [ashobora kuba yareka kwizera bimwe mu binyoma agitekererezamo]. Nk'ubu, nta mpamvu umuntu yakabaye agitekereza ko Paul Rusesabagina yashimutiwe mu ndege i Dubai akazanwa mu Rwanda mu cyo umuryango we wavuze ko ari 'urubanza rudakurikije amategeko' ku birego by'iterabwoba uwo mugabo ari gushinjwa.

Impamvu Ronay akeneye gusobanurirwa ukuri kuri iyi ngingo, ni uko akomeje kwizera ko amakuru y'ishimutwa rya Rusesabagina ari ukuri, kandi nyamara hari ibimenyetso bikubiyemo n'ubuhamya bwa Bishop Niyomwungeri wamuzanye, byerekana ko Rusesabagina atashimuswe.

Kuba na Rusesabagina atarahakanye ibyavuzwe na Niyomwungere mu rukiko ubwo yahabwaga umwanya, byerekana ko uyu mugabo ukekwaho iterabwoba yisanze mu Rwanda ku bwende bwe, bitanyuze mu manyanga ayo ari yo yose.

Bishingiye ku myanzuro y'uru rubanza, nta muntu utekereza neza wakabaye akibwira ko u Rwanda rudafite uburenganzira bwo kugeza ukekwaho iterabwoba imbere y'inkiko, n'ubwo itangazamakuru ryagerageje kubyamagana, rigashaka gutesha agaciro ibikorwa bya Rusesabagina wagaragaje ko ashyigikiye Umutwe w'Iterabwoba wa FLN, uherutse kugaba ibitero byahitanye abantu mu Rwanda.

Ronay avuga ko mu kwifatanya n'u Rwanda, Arsenal iri kwishyira mu byago byo kwanduza izina ryayo kandi mu by'ukuri ari ikinyamakuru nka The Guardian kiri kwishyira muri ibyo byago kubera gutangaza amakuru y'ibinyoma. Ibi kandi bigaragarira no mu bitekerezo by'abasomyi byatanzwe, byaciye amarenga ko The Guardian ari yo yishyize mu byago byo kwangiza isura yayo.

Ku rundi ruhande, ikinyamakuru nka The New York Times giherutse kwikuraho ikimwaro, ubwo Joshua Hammer yakinyuzagamo inyandiko ye, akagaruka ku buryo 'intwari' ya Hollywood yaje guhinduka umuyobozi w'ibikorwa by'iterabwoba.

Hashingiwe ku bimenyetso birega Rusesabagina, isomo ryakavuye mu rubanza rwe ni ukurebera hamwe ibikorwa by'iterabwoba ryambukiranya imipaka ndetse n'uburyo bwo gufatanyiriza hamwe mu kurirwanya.

Ronay kandi ashimagiza ibinyoma by'Umuryango wa Freedom House, ukunze kuvuga ko ibikorwa byo guhangana n'iterabwoba ryambukiranya imipaka bikoreshwa nk'iturufu yo gucecekesha abatavuga rumwe n'ubutegetsi bari mu mahanga.

Imvugo n'ibikorwa nk'ibi rero bitera imitwe y'iterabwoba akanyabugabo, bigatuma kandi hari abagira urujijo, bakitiranya ibikorwa byemewe n'amategeko bikorwa na Leta y'u Rwanda n'ibirego bidafite ishingiro iregwa by'uko ibangamira uburenganzira bwa muntu. Intambara yo kurwanya iterabwoba ku rwego rw'Isi, niba koko ikubiyemo no kurinda ubuzima bw'Abanyafurika, birakenewe ko urwo rujijo rukurwaho.

Ku rundi ruhande ariko, uko aba bantu bigiza nkana barushaho gusobanukirwa ukuri kw'ibintu mbere y'igihe, ni ko birushaho kubabera byiza. Ibi ni ukubera ko uko ibimenyetso bikomeza kujya hanze mu rubanza rwa Rusesabagina, abantu bazatangira kwibaza impamvu ahubwo uyu muntu atafunzwe na mbere hose, kandi yarabaga mu Burayi na Amerika, ndetse u Rwanda rwaratanze impapuro zo kumuta muri yombi.

Ibi kandi bizarushaho gusobanura impamvu indi mitwe y'iterabwoba yiyemeje gukuraho Leta y'u Rwanda binyuze mu ntambara, irimo n'imitwe yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, ikomeje kugira ubwihisho ku Mugabane w'u Burayi, nk'uko Andrew Mitchell yabigarutseho avuga ku buryo igihugu cye cy'u Bwongereza gikwiye kwita kuri iyo ngingo.

Iyaba buri wese yubahaga inshingano ze, byatuma buri wese ahagarika ibikorwa byo gutesha agaciro ibyaha abyita amakosa, uyu ukaba ari umutego ukunze kugwamo n'abavuga ko bushingiye ku mu mategeko. Ibi kandi bizatuma imitwe y'iterabwoba yakomeje kwigira ntibindeba, igezwa imbere y'ubutabera. Ibyo kandi si ingingo yo kugirwaho impaka, kuko ni na cyo amahame ya Commonwealth abigena: aho agamije kugeza abakekwa mu butabera.

Nk'igihugu kinyamuryango muri Commonwealth rero, ni ngombwa ko umuco n'umurage w'u Rwanda byinjizwa muri ayo mahame n'indangagaciro zihuriweho. Ni muri urwo rwego, Arsenal ari umuyoboro mwiza utuma Abongereza bamenya u Rwanda, ndetse ikanafasha mu bikorwa byo guhangana n'abagifite imyumvire idafututse ku Rwanda n'Abanyarwanda.

Nyuma y'imyaka itatu y'aya masezerano rero, ibirego by'uko u Rwanda rudakwiye gukora ishoramari nk'iryo rwakoranye na Arsenal kubera gusa ko ari igihugu kikiri mu nzira y'amajyambere kandi kigiterwa inkunga n'amahanga byataye agaciro, kandi na Ronay ibi arabyumva neza kuko abizi ko imibare y'ubukerarugendo bw'u Rwanda yazamutseho 8%, ndetse akaba na we ubwe ahamya ko 'ubukerarugendo bw'u Rwanda bukora neza'.

Ubu rero ibiganiro kuri ubu bufatanye byagakwiye gukomeza hibazwa ku buryo bizagenda muri ibi bihe by'icyorezo cyashegeshe bikomeye urwego rw'ubukerarugendo ku Isi, ndetse hakanarebwa ku musaruro impande zombi zakuye muri aya masezerano mu myaka itatu amaze. Gusa ibiganiro nk'ibyo ntibyakorerwa mu mwuka mubi uba waremwe na Ronay ndetse ugakwirakwizwa n'ibinyamakuru nka The Guardian.

Arsenal ifitanye amasezerano y'ubufatanye n'u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-the-guardian-itemera-ko-ibiganiro-ku-masezerano-ya-arsenal-n-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)