Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe, nibwo uyu mugabo n'umugore we batawe muri yombi.
Uyu mwana yishwe atewe icyuma ku tariki 11 Werurwe uyu mwaka, ashiramo umwuka.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko n'umuturanyi wabo yatawe muri yombi aho akekwaho gufatanya n'ababyeyi b'uyu mwana muri ubu bwicanyi.
Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE ko iperereza ryatangiye kuri uyu mugabo n'umugore we n'umuturanyi wabo kugira ngo harebwe uruhare bagize mu rupfu rw'umwana wabo.
Ati 'Ni byo iperereza ririho rigamije gutahura icyabaye kugira ngo se na nyina w'umwana n'umuturanyi bafatanye kwica umwana.'
Yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda ibikorwa by'ubwicanyi cyane ko ubihamijwe n'inkiko ko yabikoze ku bushake, ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.
Kugeza ubu abakekwaho gukora ubu bwicanyi bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kirehe.