Kinyinya: Ubuyobozi bwamaze impungenge abaturage bamaze igihe badakoresha gare -

webrwanda
0

Ahahoze Gare ya Kinyinya ni ubutaka Akarere ka Gasabo kari karatijwe n’umuturage gusa nyuma ku bwumvikane n’abashinzwe gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, batangira imirimo yo gutunganya aha hantu ngo hajye gare yakwifashishwa mu gihe batarubakirwa gare igezweho.

Mu kuvanaho iyi gare, imodoka zasigaye ziparika ahari icyapa nk’uko byahoze mbere y’uko akarere gahabwa ubwo butaka. Ku rundi ruhande ariko abaturage bagaragaza ko kuba gare yaravanyweho hagasigara icyo cyapa biteza umubyigano w’imodoka ku buryo haba impanuka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko iyi gare yari imaze iminsi iri gutunganywa ku buryo mu gihe cya vuba izatangira gukoreshwa.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Mu gutunganya iyo gare, imodoka zabaye ziparika ku cyapa cyegereye gare, ubu haratunganyijwe, imodoka zigiye kongera gukorera ahahoze gare hanatunganyijwe.”

Umwali yavuze ko impungenge zagaragajwe n’abaturage na bo bari bazizi ahubwo icyakorwaga cyari ugushaka igisubizo kirambye.

Abaturage n’abakoresha iyi gare bari babwiye BTN ko batewe impungenge n’impanuka zikomeje kwiyongera ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu ku buryo biteza umuvundo bikaba ingorabahizi kubahiriza amabwiriz aya COVID-19.

Umwe muri bo yagize ati “Ni ikibazo ababishinzwe bakwiye kureba bakagikemura, gufata abantu bakabashyira mu muhanda, reba urujya n’uruza, reba abanyeshuri […], ingaruka zo ni nyinshi kandi uretse n’abanyeshuri n’abantu basanzwe barahabagongera nk’ubushize hari imodoka yaje igonga umuntu wari uri kuri moto ikimara guparika hano.”

Umugenzi uvuga ko akoresha iyi gare buri mu gitondo na nimugoroba ava cyangwa ajya Nyabugogo aho akorera yagaragaje ko umutekano wo mu muhanda urimo ikibazo.

Yagize ati “Ntidushobora kumenya impamvu yimuriwe mu muhanda gusa twe tubona bitubangamiye cyane, iyo imodoka zibisikana abanyeshuri natwe uko tuba duhagaze, tubona ari ibintu bibangamye n’amagare atambuka haba hari akavuyo kadashobora kubahiriza intera iri hagati y’umuntu n’undi.”

Abakoreraga ibikorwa by’ubushabitsi muri iyi gare yamaze gusenywa bavuga ko bajya guhabwa ibibanza byo kuyikoreramo bishyuraga ibihumbi 10 Frw n’andi ibihumbi 50 Frw, bagendaga bishyura mu byiciro, ariko kuri ubu bakaba barabuze aho bakorera kuko yasenywe.

Abaturage bavuga ko umuvundo uba aho ibinyabiziga biparika uteza impanuka
Mu masaha abanyeshuri baba bari gutaha no kujya ku ishuri haba hari umuvundo ushobora gutuma bakora impanuka
Ahari gutunganywa gare izifashishwa n'abatuye i Kinyinya
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo buvuga ko iyi gare yamaze gutunganywa izatangira gukoreshwa mu gihe cya vuba
Uretse imodoka, kuri iki cyapa haba hari amagare na za moto nyinshi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)