Kimenyi Yves yavunikiye mu myitozo y'Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yagize ikibazo cy'imvune yo mu ivi akaba ategereje ibisubizo nyuma yo gukorerwa isuzumwa.

Kimenyi Yves ari mu bakinnyi 31 umutoza yahagamagaye azifashisha ku mikino y'Amavubi afite muri uku kwezi, akaba ari mu bakinnyi 24 bahise batangira umwiherero bitegura uyu mukino.

Imyitozo yatangiye ku wa Mbere w'iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2021, Kimenyi Yves agira imvune ku wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe, hari ku munsi wa kabiri w'imyitozo.

Kimenyi Yves yagize imvune yo mu ivi ry'iburyo, hari mu myitozo yo ku mugoroba tariki ya 9 Werurwe 2021, nta muntu bahuye ahubwo akaba yarahindukiye nabi.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yahise anyuzwa mu cyuma kugira ngo barebe uko ameze ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ibisubizo bye byari bitaraboneka.

Umukino w'u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n'amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

Kimenyi Yves yagize ikibazo cy'imvune yo mu ivi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kimenyi-yves-yavunikiye-mu-myitozo-y-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)