Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n'Uruganda rwa Bralirwa basinye amasezerano y'imikoranire. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kane ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasinyanye amasezerano na Bralirwa nk'umuterankunga mukuru wa shampiyona y'icyiciro cya mbere, ni amasezerano afite agaciro ko kuzamara imyaka ine, aya amasezerano kandi akaba azaha uburenganzira Bralirwa kwitirirwa shampiyona.

Ni amasezerano yasinywe ku ruhande rwa FERWAFA ihagarariwe na perezida wayo Rtd Brig Gen. Sekamana Jean Damscene ndetse nabari bahagarariye urwo ruganada rwenga ibinyobwa bisembuye ndetse n'ibidasembuye

Amakuru ahari aravuga ko uru ruganda rwa Bralirwa rwemeye ko rugomba gutanga miliyoni 640 z'amafaranga y'u Rwandamu gihe cy'iyo myaka ine bazamara bakorana na FERWAFA, ndetse kandi uyu muterankunga akazagira uburenganzira bwo kwitirirwa shampiyona y'umupira w'amaguru mu cyiciro cya mbere aho izahita yitwa Primus National League.

Ibi bikaba bisobanuye ko Bralirwa izatangirana n'umwaka w'imikino wa 2020-2021, ku ikubitiro mu mwaka wa mbere ikazahita itanga miliyoni 180 z'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe umwaka uzakurikiraho hazatangwa miliyoni 160 Frw.

Si ubwambere ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda , FERWAFA risinyanye amasezerano yo gukorana na Bralirwa kuko mu mwaka w'imikino wa 2004/05 basinye amaserano y'imikoranire ku mpande zombi, ni amasezerano yahagaze mu mwaka wa 2009 ndetse aza kongera gusubukurwa mu mwaka w'imikino wa 2012-2013 asozwa nyuma y'umwaka umwe.

Uruganda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rusinyanye amasezerano na FERWAFA nyuma yaho uwari umuterankunga wa shampiyona y'u Rwanda AZAM TV batandukanye mu mwaka wa 2019.

The post Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n'Uruganda rwa Bralirwa basinye amasezerano y'imikoranire. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda-ferwafa-nuruganda-rwa-bralirwa-basinye-amasezerano-yimikoranire/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)