Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wo kumenya Nyampinga w' u Rwanda 2021, maze Ingabire Grace yegukana iryo kamba nyuma yo guhigika abandi bakobwa 19 bashakaga kwambikwa ikamba ry'umukobwa uhiga abandi mu bwiza,ubwenge n'umuco.

Muri ibi birori byabereye mu Ntare Conference Arena, nibwo abakobwa bose uko ari 20 bahataniraga iri kamba biyerekanye mu ntambuko ndetse banabyina imbyino gakondo imbere y'akanama nkemurampaka, Nyuma yo kwiyerekana nibwo hahise hatangazwa abakobwa 10 bitwaye neza abandi 10 barasezererwa.

Muri abo bakobwa 10 basigayemo nibwo baje kubazwa ibibazo maze batorwamo batatu ari bo Akaliza Amanda, Ingabire Grace na Umutoni Witness, muri abo batatu bari basigayemo kandi niho hagombaga kumenyekaniramo uwahize abandi akaba nyampinga w'u Rwanda 2021.

Nyuma yo kubazwa nanone ndetse bagasubiza, buri umwe wari usigayemo yerekanye impano ye, nyuma bagaruka bahitamo uwegukanye ikamba rya Nyampinga ndetse banerekana ibisonga bye.

Nyampinga w'u Rwanda 2021 akaba yabaye Ingabire Grace, mu gihe Umutoni Witness yabaye igisonga cya mbere naho Akaliza Amanda aba igisonga cya Kabiri.

Umutoni Grace watorewe kuba nyampinga, ni umukobwa w'imyaka 25 y'amavuko akaba yari ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na 'Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology'.

Mu bindi bihembo Miss Congeniality ni Gaju Evelyne Miss Photogenic Uwase Phiona,Talent Winner Umutoniwase Sandrine, Miss Hertage Ishimwe Sonia,Miss Popularity Marie Paul Kayirebwa,Most Innovation Project Musana Teta Hence.

Ibihembo bya nyampinga w'u Rwanda 2021:

Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 itangwa na Hyundai Rwanda.

Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.

Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food.

Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum.

Internet y'umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda.

Gutunganywa umusatsi mu gihe cy'umwaka bizakorwa na Keza Salon.

Yemerewe kuba mu mpera z'icyumweru we n'umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'umwaka wose.

Yemerewe kurya mu gihe cy'umwaka wose muri Cafe Camellia.

Azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

STARTIMES 55″ 4K LED Ultra HD Smart TV.

The post Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ingabire-grace-yegukanye-ikamba-rya-nyampinga-wu-rwanda-2021-asimbuye-nishimwe-naomie-wari-umaze-umwaka-aryambaye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)