Impanuro za Tricia umugore wa Tom Close #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ange Tricia Close, akaba umugore w'umuhanzi ukomeye mu Rwanda, Tom Close, yafashe umwanya ahanura abantu abasaba kwirinda guta umwanya mu bidafite agaciro kandi ibintu byiza byo gukora bihari.

Ni mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, aho ari uruhererekane rw'impanuro yashyize kuri Instagram Stories.

Yagize ati'twirinde guta umwanya mu bidafite umumaro kandi ibyiza byo gukora ari byinshi.'

Yakomeje avuga ko nta cyiza nko kuvuga amagambo make. Ati'ntako bisa nko kuvuga make, uzavuge menshi ari uko wabanje kwibaza niba ibyo ugiye kuvuga bihesha Imana icyubahiro, bifite akamaro, bikenewe.' yuzemo ati'bitabaye ibyo vuga nibura ibituma uruhura ubwonko, ibihumuriza.'

Mu gihe wasanga ibyo yavuze haraguru bitarimo; 'uziyumvire uturirimbo(turuhura ubwonko), uzasome ibitabo(bikangura ubwenge), uzaryame(biruhura umubiri), uzicare witekerezeho uganisha mu kuba mwiza kurusha.'

Ange Tricia Close na Tom Close bashyingiranywe muri 2013. Bamaze kubyarana abana 3 n'undi wa kane barera bemeye kwakira nk'uwabo.

Ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w'imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w'ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w'umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk'uwabo bwite ni mu gihe mu Gushingo 2019 bibarutse Irebe Elana.

Tricia yasabye abantu kudata umwanya mubidafite umumaro
Tricia na Tom Close bamaranye imyaka 7 babana nk'umugore n'umugabo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impanuro-za-tricia-umugore-wa-tom-close

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)