Imodoka izahabwa Miss Rwanda 2021 iri muri Rond Point mu mujyi ngo Abanyakigali bayibone #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi modoka iriho ibirango bya Miss Rwanda, iri muri iriya Rond Point kugira ngo abagenda mu mujyi rwagati bihere ijisho igihembo nyamkuru cy'umukobwa uzahiga abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda ry'uyu mwaka wa 2021.

Izanywe mu mujyi nyuma y'igihe gito abakobwa bari mu mwiherero basuye iriya modoka izagendamo umwe muri bo.

Uruganda rwa Hyundai rusanzwe rukora imodoka rukazanicuruza, rwinjiye mu baterankunga b'iri rushanwa ndetse ruhita runatanga igihembo gikuru ari cyo iriya modoka ifite agaciro ka Miliyoni ziri hejuru ya 20 Frw.

Buri wese uri kunyura muri Rond Point, arabona iriya modoka aho iparitse aho yitegeye muri ariya masangano y'imihanda mikuru mu mujyi.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagize icyo bavuga kuri kiriya gikorwa, harimo n'abavuga ko bitari ngombwa kuza kwanika iriya modoka kuri ririya zuba.

Gusa bamwe bazi ibijyanye no kwamamaza, bavuga ko Hyundai nk'uruganda ruri mu baterankunga b'iri rushanwa, rutaje ku bugiraneza ahubwo ko ari no mu buryo bwo kwamamaza ibikorwa byarwo bityo ko kuba yashyirwa hariya ari no mu buryo bwo kwamamaza imodoka zarwo ziri no mu zikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Photos : Igihe

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Imodoka-izahabwa-Miss-Rwanda-2021-iri-muri-Rond-Point-mu-mujyi-ngo-Abanyakigali-bayibone

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)