Imibare ntibeshya, 'Slowly' irabivuga byeruye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Meddy abarebye indirimbo ye imwe 'Slowly' kuri shene ye ya YouTube yitwa Meddy baruta kure abarebye iza The Ben zose uziteranyije. Imibare ihari yerekana ko kuri Shene ya YouTube ya The Ben yitwa ''The Ben'' hariho videos 22 zaba ize, iza Shaffy, Studio session, iz'ibitaramo, indirimbo z'amajwi (Audios) indirimbo ziriho zanditseho gusa (Audio lyrics) zose ufashe umwanya wawe ukaziteranya usanga imibare ikwereka ko zarebwe na miliyoni 24.3. Iyi mibare irerekana ko ari kimwe cya kabiri cya ba bandi barebye indirimbo imwe ya Meddy. 


Imibare yerekana ko Meddy ari Umwami wa Muzika nyarwanda muri iki gihe

Bruce Melodie we amashusho yose yashyize kuri shene ye ya YouTube yitwa ''Bruce Melodie'' hariho (Video uploaded) zigera kuri 28. Imibare yerekana ko abazirebye bose hamwe ari miliyoni 20. Indirimbo ya Bruce Melodie yarebwe n'abantu benshi mu mateka ya muzika ni 'Katerina' imaze kurebwa na Miliyoni 8.5. Iyi mibare ni iyo kugeza ku itariki 17 Werurwe 2021 ubwo twandikaga iyi nkuru. 

Birashoboka ko indirimbo ya Bruce Melodie iheruka 'Bado' ikomeje kurebwa ikaba yagira miliyoni nibura eshanu yaca ku barebye umuziki wa The Ben mu gihe nta ndirimbo nshya yashyira kuri shene ye. Iyo ndirimbo ye nshya iramutse irebwe n'uwo mubare twavuze haruguru, byafasha Bruce Melodie kuba umuhanzi ukurikira Meddy mu bafite indirimbo zarebwe cyane. 

Kuri ubu rero imibare yerekana ko Bruce Melodie adakwiriye na busa kwigereranya na Meddy na The Ben. Ahubwo ararye ari menge kuko inyuma hari abandi bahanzi benshi bari kwerekwa urukundo rwinshi barimo Andy Bumuntu ufite indirimbo 'On Fire' ikunzwe bikomeye dore ko imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 6.8 kuri Youtube mu mwaka umwe n'igice imaze.

Imibare rero yerekano ko kugeza ubu Meddy ari we ufite agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda uyoboye abandi mu bandi indirimbo zikunzwe cyane n'Isi. Ushatse wamwita Umwami w'umuziki nyarwanda. N'iyo wafata abarebye iza The Ben (Miliyoni 24.3) ugateranyaho abarebye amashusho yose (Uploaded videos) y'indirimbo za Bruce Melodie (Miliyoni 20), ntabwo bagera ku ndirimbo imwe ya Meddy ifite milyoni 45.9.

Kuri ubu Meddy iyo ndirimbo ye inaruta kure abarebye iya Diamond Platnumz na Morgan Hertage dore ko indirimbo bahuriyemo yitwa 'Hallellujah' yarebwe na miliyoni 13 mu myaka itatu imaze isohotse, nyamara yarahuriwemo n'abahanzi b'ibyamamare. Imyaka irindwi irashije Diamond Platnumz asubiyemo indirimbo yitwa 'Number One' ayikorana na Davido, kuri ubu imaze kurebwa na miliyoni 44 mu myaka irindwi, bivuze ko indirimbo imwe ya Meddy 'Slowly' irusha kurebwa iy'abahanzi babiri bakomeye mu muziki w'Afurika. 


Imibare yerekana Bruce Melodie akwiriye kubaha cyane The Ben

Imyaka ine kandi irashije Diamond Platnumz akoranye na Psquare y'icyo gihe dore ko ryari itsinda rya mbere muri Afurika. Nyamara indirimbo yitwa 'Kidogo' yarebwe na miliyoni 37 mu myaka ine, bivuze ko Meddy iye imwe yanikiriye iyahuriwemo n'ibyamamare bitatu muri Afrika. 

Iyo witegereje shene ya YouTube ya Alikiba usanga yaratangiye kugira ibyo ayishyiraho mu myaka itandatu. Kuri ubu indirimbo afite yarebwe cyane ni iyitwa 'Mwana' imaze kurebwa na miliyoni 23 mu myaka itandatu imaze isohotse, bivuze ko Meddy akubye kabiri uwo muhanzi w'umunyabigwi.

Mu mibare yerekana ko Meddy nta muhanzi wo mu Rwanda ukwiriye kwigereranya na we dore ko n'abo benshi barota gukorana indirimbo na bo barimo: Diamond Platnumz, Alikiba, n'abandi bafite indirimbo banagerageje guhuriramo n'ibyamamare muri Afrika nyamara ntizirebwe cyane kurusha indirimbo yikoranye ari wenyine. 

Alex Muyoboke wabaye umujyanama w'abahanzi nyarwanda bakomeye aheruyse gutangaza ko hakwiriye ubufatanye muri muzika nyarwanda mu rwego rwo kuyigeza i mahanga kuko abishyize hamwe nta kibananira. Iyi nkuru ishingiye ku isesengura rishingiye ku mibare yerekanwa na YouTube z'abo bahanzi bavugwa mu nkuru!


Imibare yerekana ko Bruce Melodie ari kwikirigita agaseka ku byo aherutse gutangaza kuri Meddy na The Ben

INKURU WASOMA: Ni nka Cristiano na Messi! AmaG avuga kuri Meddy na The Ben biswe abanebwe na Bruce Melodie yagereranyije na Pagba

Reba hano Indirimbo yahinduye amateka ya Meddy


REBA HANO 'KATERINA' YA BRUCE MELODIE ARI NAYO NDIRIMBO AFITE YAREBWE CYANE MU MATEKA YE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103998/mu-mibare-bruce-melodie-ntiyapfundura-udushumi-twinkweto-za-meddy-na-the-ben-103998.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)