Imbuto Foundation yahawe ibihumbi 30$ izifashisha mu kurihirira abanyeshuri ijana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kaminuza ya Mount Kenya (MKU) yatanze aya mafaranga binyuze mu bufatanye isanzwe ifitanye na Imbuto Foundation.

Iyi Kaminuza isanzwe ifitanye amazezerano na Imbuto Foundation y'imyaka itanu, aho yiyemeje kuzatanga inkunga y'ibihumbi $150, buri mwaka ikaba itangamo ibihumbi $30.

Aya mafaranga agenewe kurihirira amashuri abahungu n'abakobwa batsinda neza mu byo biga biciye muri gahunda Imbuto Foundation isanganywe yitwa 'Edified Generation Scholarship Program.'

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko muri iki gihe bizihiza isabukuru y'imyaka 20, bazirikana cyane uruhare iyi kaminuza ifite mu gusohoza ubutumwa bwabo.

Ati 'Iyi ni inkunga ikomeye cyane ku bakiri bato, kandi ni uburyo bwo gufasha abakiri bato kuzakorera igihugu neza.'

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno, yabwiye IGIHE ko bashimishwa n'uruhare Imbuto Foundation igira mu guteza imbere uburezi.

Ati 'Batera [Imbuto Foundation] inkunga uburezi, by'umwihariko gufasha abakobwa batishoboye. Tunezezwa no kubona abanyeshuri baciye hano ari abayobozi. Kuba hari abantu banyuze hano bari mu nshingano zikomeye tubikesha ireme ry'uburezi riba ryatejwe imbere mu bana bakiri bato.'

Prof Edwin yavuze ko ubwo abana ijana Imbuto Foundation iri kurihirira bazaba barangije amasomo yabo iyi kaminuza izabaha amahugurwa, ikabakarishya mu bijyanye n'ishoramari no kwihangira imirimo.

N'ubwo hasigaye umwaka umwe gusa ngo amasezerano Mount Kenya University ifitanye na Imbuto Foundation arangire, Prof. Edwin yabwiye IGIHE ko ashobora kuzongerwa cyangwa iyi kaminuza ikazakomeza gukorana n'uyu muryango mu bundi buryo.

Mount Kenya University Rwanda yahaye Imbuto Foundation inkunga y'ibihumbi 30$ yo gushyikira abanyeshuri batsinda neza
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno yavuze ko amasezerano bafitanye na Imbuto Foundation ashobora kuzongerwa
JPEG - 204.7 kb
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko bazirikana uruhare rwa Mount Kenya University Rwanda mu burezi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yashyikirijwe-ibihumbi-30-izifashisha-mu-kurihirira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)